00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rw’abakekwaho kunyereza arenga miliyari 1 Frw muri COPCOM rwasubitswe

Yanditswe na Nkundineza Jean Paul
Kuya 13 Nzeri 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza rw’abantu 18 bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM icururiza ibikoresho by’ubwubatsi mu Gakiriro ka Gisozi.

Aba bantu uko ari 18 Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

COPCOM iregera indishyi ivuga ko abaregwa banyereje umutungo wayo usaga 1,709,575,648Frw

Abaregwa bose bahakana ibyaha bishinjwa, bakavuga ko ibyo baregwa bifitanye isano n’imiyoborere mibi yaranzwe muri COPCOM.

Ubwo Urukiko rwasubukuraga uru rubanza, ku wa 10 Nzeri 2021 bamwe mu baregwa bahise bagaragariza Inteko Iburanisha imbogamizi z’uko batiteguye kuburana kuko harimo bamwe bareganwa batitabiriye iburanisha kuko bagaragaje impapuro za muganga zemeza ko barwaye.

Abandi basabye urukiko ko bahabwa umwanya bakabanza kureba muri dosiye kugira ngo bazabone uko bayireguraho mu gihe cy’urubaza nyirizina.

Urukiko rushingiye ku mpapuro za muganga zerekana ko bamwe mu baregwa barwaye, rwahise rusubika uru rubanza rwimurira iburanisha ku wa 27 Nzeri 2021 Saa Mbili za mu gitondo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza rw'abantu 18 bakekwaho kunyereza umutungo wa COPCOM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .