Abahanga bavumbuye urugingo rwa 79 rugize umubiri w’umuntu

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Mutarama 2017 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ubushakashatsi bwimbitse, abahanga mu miterere y’umubiri w’umuntu baje kuvumbura ko igice gishya, ‘mésentère’ n’ubwo ataribwo cyiremye mu mubiri, ubu kiri kubarwa nk’urugingo rwa 79 rugize umubiri w’umuntu.

Mésentère ni igice gihuza urura n’igifu kikanatuma urura rwegerana, ariko abahanga bajyaga bavuga ko ari ikintu kigizwe n’utugingo twinshi, ubushakashatsi bwakozwe na Dr. J. Calvin Coffey muri Kaminuza ya Limerick muri Ireland buza kwerekana ko ari urugingo rumwe.

Mu bushakashatsi bwe bwatangajwe muri Lancet Gastroenterology & Hepatology, bugaragaza ko mésentère igira uruhare mu mubiri, guhera ku itembera ry’amaraso kugeza ku bwirinzi bw’umubiri, ariko hakenewe ubushakashatsi buzagaragaza byimbitse akamaro k’urwo rugingo n’uburwayi bwarwo.

Ubwo bushakashatsi bugaragaza icyo gice nk’ikigize urwungano ngogozi, bugahuza n’ibyo Carl Toldt yerekanye ko ‘mésentère’ ari urugingo ukwarwo mu 1878, ariko bikomeza kurenzwa ingohe n’abandi bahanga.

Mésentère itwara amaraso n’ibindi bisukika biva mu mara bigana mu bindi bice by’umubiri, ndetse igatuma urura rubasha kuguma hamwe.

Dr Coffey ati “Hatariho ‘mésentère’ ngo urura rubashe guhura, byaba ngombwa ko urura rufatana neza n’umubiri. Ntabwo rwapfa kwiyegeranya cyangwa ngo rutere uko rwakabaye, mu gihe rwaba ruteye ku mubiri neza. Ituma urura ruguma hamwe, ku buryo iyo uhagurutse cyangwa utambuka, rudahanuka ngo rugwe mu nda yo hasi ngo ruhagarare gukora.”

Ku gishushanyo, Mésentère ni igice kiri mu ibara ry'umuhondo
Mésentère ni igice gihuza urura n’igifu kikanatuma urura rwegerana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza