00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze gukingirwa Covid-19

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Nzeri 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19, barimo miliyoni imwe n’igice bahawe doze ebyiri.

Mu baturage bangana na miliyoni 7.8 u Rwanda rwifuza kuba rwamaze gukingira umwaka utaha bagize 60 % by’abaturage bose, abamaze kubona urukingo ni 18 %. Ugendeye kuri miliyoni 13 z’abatuye u Rwanda, abamaze gukingirwa bangana na 10.8 %.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko urugendo rwo gukingira Abanyarwanda icyorezo cya Covid-19 rukomeje.

Ati “Turi gukora ibishoboka byose ngo tubone inkingo zikenewe kandi dukomeje gushimira abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wabo ngo inkingo ziboneke dukingire abaturage bacu.”

Dr Ngamije yavuze ko u Rwanda rwifuza ko uyu mwaka urangira rumaze gukingira 30 % by’abaturage barwo.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwakira inkingo zingana na 3,658,310 nkuko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryabigaragaje.

Iyo Minisiteri igaragaza ko ibikorwa byo gukingira byagabanyije ikigero cy’abandura Covid-19, biva ku 10 % byariho muri Nyakanga uyu mwaka bigera kuri 3 % muri Nzeri.

Minisante yijeje ko igiye gukomeza ibikorwa byo gukingira abaturarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .