Gusinzira amasaha arenze umunani nijoro bishobora gutuma umuntu apfa imburagihe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Kanama 2018 saa 02:02
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi b’Abongereza bagaragaje ko gusinzira amasaha arenze umunani mu ijoro rimwe ari bibi ku buzima, naho umuntu yarenza amasaha 10 mu buriri bikamwongerera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima.

Ni ubushakashatsi bwerekanye ko kuryamira ari bibi nubwo usanga hari babikunda, aho bwashimangiye ko igihe umuntu asinziriye amasaha ageze ku icumi mu ijoro bishobora kumuviramo gupfa imburagihe.

Mu kugera kuri uwo mwanzuro, abashakashatsi bakoze isesengura ku nyigo 74 zakozwe hagati ya 1970 na 2017, ku bantu bagera kuri miliyoni eshatu. Harebwaga niba nta huriro riri hagati y’igihe umuntu asinzira, indwara z’umutima n’igipimo abantu bapfaho.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Journal of the American Heart Association muri uku kwezi, bugaragaza ko umuntu wasinziriye amasaha arenga icumi aba afite ibyago bingana na 30% byo gupfa imburagihe.

Naho ku basinziriye amasaha agera ku munani, ubushakashatsi bwerekanye ko byongera 56 % ku byago byo kwicwa no guturika udutsi tujyana amaraso mu bwonko (stroke), na 49 % byo kwicwa n’indwara z’umutima.

Icyakora umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Chun Shing Kwok wigisha muri Keele University mu Bwongereza, yavuze ko ibyago byo gusinzira cyane bishobora kongerwa n’izindi mpamvu zirimo umuco, imibereho, imyitwarire, uburyo turyama, aho turyama n’ibindi.

Ubundi bushakashatsi kandi bugaragaza ko uretse abantu baryama bageza ku masaha umunani cyangwa bakarenzaho no gusinzira munsi y’amasaha ane nabyo bishobora gutuma umuntu apfa imburagihe, kurusha abantu basinzira hagati y’amasaha atandatu n’arindwi.

Kuryama ni ingenzi ariko kuryamira bishobora gutuma umuntu apfa imburagihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza