00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwagumishijwe mu bihugu abaturage babyo batemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 08:07
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’ u Bwongereza yagumishije u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu 54 abaturage babyo batemerewe kuhakorera ingendo kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Ni urutonde rutavuzweho rumwe kubera impamvu icyo gihugu cyavuze ko cyagendeyeho kirukora zanezwe n’abatari bake ko zidafite ireme, kuko zigaragaramo icyuho hagendewe kuri raporo z’inzego z’ubuzima mu bihugu bitandukanye.

Muri rusange ibihugu byashyizwe mu byiciro bitatu, birimo bibiri byemerewe kuhakorera ingendo hubahirizwa amabwiriza atandukanye y’ubwirinzi, na kimwe cyiswe “red list” aho ibihugu birimo abaturage babyo batemerewe kugana mu Bwongereza.

Abaturage b’ibihugu biri muri “red list” ntibemerewe kuhakorera ingendo uretse Abongereza n’Abanya-Irlande cyangwa abandi bafite uburenganzira bwo kuhatura. Urutonde rwabyo ruvugururwa nyuma y’ibyumweri bitatu.

Hatangajwe ko ibihugu byashyizwe mu byiciro hagendewe ku bwoko bwa Coronavirus yihinduranya bwahagaragaye,uko buhanganyikishije, n’uko igihugu cyitwara mu guhangana na COVID-19.

Nyamara nka Sudan y’Epfo yashyizwe mu byo abaturage babyo bemerewe kujya mu Bwongereza kandi yaragaragayemo Delta ikaba ibonekamo n’abandura benshi; Sudan ishyirwa ku rutonde rw’iby’ababyo batemerewe kandi itaravugwamo ubwo bwoko bwihinduranya n’abandura ku munsi ari 0,23 muri miliyoni.

Urebye no ku gukingira, Sudani imaze gukingira 3,34% mu gihe Sudan y’Epfo yakingiye 0,18%.

Mu bihugu 54 byashyizwe kuri “red list” 22 ni ibyo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Indi ngingo itavuzweho rumwe n’uko ku bemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza abazemerwa nk’abakingiwe ari abahererewe urukingo mu bihugu 18 gusa bitagaragaramo na kimwe cyo muri Afurika.

Ibyo byiciro bishya bizatangira kugenderwaho ku wa 4 Ukwakira 2021 saa Kumi.

U Rwanda ntirugaragara ku rutonde rw'ibihugu abaturage babyo bemerewe gukorera ingendo mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .