00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayobera ku ndwara y’umwana w’imyaka ibiri wangiritse uruhu, abaganga bakabura indwara

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 12 Nzeri 2021 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge urasaba ubufasha mu buvuzi ku ndwara umwana wabo amaranye imyaka ibiri, aho yibasiwe n’ibiheri byamutemuye uruhu kwa muganga bakaba barabuze indwara.

Uyu mwana yafashwe amaze icyumweru avutse, icyo gihe uruhu rwe rwajeho agaheri uko iminsi ishira bigenda biba byinshi cyane bihereye mu mayasha no mu mutwe.

Ababyeyi bamaze kubona ko umwana wabo ari kwangirika uruhu bamujyanye kwa muganga mu ivuriro ryigenga babona nta gihinduka bamujyana ku ryo kwa Nyiranuma. Abaganga babonye ko bikomeye bamwohereza ku Bitaro bya Muhima aho yavuye yoherezwa mu Bitaro bya Kaminua bya Kigali [CHUK].

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko bageze CHUK umuganga akababwira ko umwana yavukanye intege nke, ariyo mpamvu umubiri we uri guhura n’ibyo bibazo.

Yagize ati “Twageze CHUK tubonana na muganga w’uruhu aratubwira ngo bishobora kuba biri kuva ku mubiri we ufite intege nke. Yavugaga ko bijya bibaho ko umwana ashobora kuvuka umubiri we nta mbaraga ufite.”

“Ubwo atwohereza mu buvuzi bw’abana tujyayo turavuza bamushyira mu bitaro ibyumweru bibiri, kubera inshinge bamuteraga tuvamo byaroroshye hashize ibyumweru bibiri arongera araremba.”

Yakomeje avuga ko basubiye kwa muganga bakamubaga bakaza gusanga afite ikibazo cya kanseri y’amaraso.
Yagize ati “Twasubiye kwa muganga baza kumubaga munsi y’ugutwi yari ahafite akantu kameze nk’ikibyimba. Barahabaga bakuramo akanyama baratubwira ngo tuzagaruke nyuma y’ibyumweru bibiri, baradusezerera.”

“Mu kugaruka ni bwo batubwiye ngo afite kanseri yo mu maraso baratubwira tumujyane i Butaro, tumujyanayo.”

Mu bihe bitari biboroheye nk’ababyeyi kuko ubushobozi bwabashizeho bavuza umwana, bakubise hirya no hino bamujyana i Butaro bagira ngo barebe ko yahabwa ubuvuzi.

Uyu mubyeyi yavuze ko batunguwe n’uko bahageze babwiwe ko bakurikije ibimenyetso umwana afite nta kanseri arwaye, bakwiye gusubira i Kigali gufatisha ibindi bizami.

Yagize ati “Twagezeyo baratubaza bati ese uyu mwana bababwiye ko afite kanseri, turababwira ngo twe batwohereje aha ariko batubwira, bavuga ko batakongera kumubaga badusaba gusubira i Kigali tugakoresha ibindi bizami byakanga tukazazana ka kanyama bamubaze bakamupima.”

Ababyeyi basubiye i Kigali bakoresha ibizami bari basabwe muri CHUK, ibindi babikoresha mu Bitaro Byitirwe Umwami Faisal, bamaze kubitanga bahawe ibisubizo by’uko umwana nta kanseri yigeze arwara.

Bababwiye ko nta kanseri yigeze ndetse babura n’indi ndwara yaba arwaye, umuganga w’uruhu abaha imiti yo gusigaho arabasezera.

Uyu mubyeyi avuga ko uko iminsi ishira ariko umwana arushaho kuremba ubu ibice by’umubiri byose bikaba byarafashwe.

Kuri ubu ababyeyi basabwe gushaka umuganga w’uruhu wigenga ngo barebe ko hari icyo yabafasha kirenzeho ariko ubushobozi bwarabashiranye kubera kumara igihe bamuvuza.

Ababyeyi barasaba ko bafashwa umwana wabo akavurwa n’ubwo bavuga ko nta ndwara babona urebesheje ijisho ubona yararembye. Uwakenera kubaganiriza yababona kuri telefoni igendanwa 0788859912.

Abaganga babuze indwara nyamara umubiri w'uyu mwana ukomeza kwangirika ku buryo akenera ubuvuzi bwisumbuyeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .