Minisante yabwiye abanyarwanda ibyo bakwitwararika mu gukumira Ebola yagaragaye muri RDC

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 Kanama 2018 saa 03:49
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante), yamaze impungenge abanyarwanda ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kitaragaragara kandi kitazanagera ku butaka bw’u Rwanda, ibasaba kugira isuku kugira ngo hatazagira uyandura.

Mu cyumweru gishize nibwo Minisiteri y’ubuzima ya RDC yatangaje ko Ebola yagaragaye ku butaka bwayo nyuma y’iminsi 42 gusa itangaje ko itagihari, ndetse ubu imaze guhitana abagera kuri 34.

Nyuma y’iryo tangazo, u Rwanda rwahise rushyiraho ingamba zigamije gukumira ko hari umuntu wayiturukana muri icyo gihugu akayanduza abanyarwanda, zirimo gupima abarwinjiramo baturutse muri RDC.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yavuze abantu badakwiye gukangarana bibaza ko iyo ndwara izagera mu Rwanda.

Ati “Ku butaka bw’u Rwanda nta Ebola ihari, ntayo ariko icyo tugomba kubwira abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda. Ebola ni indwara idapfa kwandura, kugira ngo umuntu ayandure, ni uko aba yakozweho n’uyifite cyangwa yahuye n’amatembabuzi y’uyirwaye.”

Dr. Gashumba yavuze ko abanyarwanda bitwararitse kugira isuku, nta kabuza haba hari icyizere ko ntawe ushobora kuyandura.

Ati “Ibyo rero birerekana ko habayeho gahunda y’isuku, ikaba umuco. Gukaraba intoki n’isabune igihe cyose ntabwo yatugeraho. Nubwo mu gihugu cyacu hakwinjira uyifite, tubyirinze, ntabwo yatwanduza.”

Minisitiri kandi yasabye abaturage kumenya ibimenyetso by’iyo ndwara, ku buryo mu gihe hagira ubibona yakihutira kwivuza cyangwa kumenyesha ubuyobozi bumwegereye, guhamagara kuri telefone itishyurwa 114 cyangwa akabimenyesha Polisi kuko inzego zose zifatanyije kuyikumira.

Bimwe mu bimenyetso bihita bigaragara ku muntu urwaye Ebola ni ukuva amaraso ahari umwenge hose, guhinda umuriro, gucika intege , kubabara mu ngingo kubabara umutwe no mu muhogo, bishobora kugaragara nyuma y’iminsi 2 kugeza ku minsi 21 nyuma y’ubwandu.

Hari kandi ukuruka no guhitwa, gusa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko ibi bimenyetso umuntu ashobora kubanza kubyitiranya n’iby’izindi ndwara nka Malaria, Tifoyide cyangwa mugiga.

Minisante ivuga ko u Rwanda rwizeye ko ingamba rwafatiye iyi ndwara zirimo; kwigisha abaturage kugira isuku, kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibyo bimenyetso, kuba hari itsinda ry’abaganga bapima abinjira mu Rwanda baturutse mu bindi bihugu bikekwa ko yaba irimo n’ibindi bizarufasha kuyikumira burundu.

Minisitiri Dr Diane Gashumba yasabye abanyarwanda kwitwararika isuku kugira ngo birinde Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza