Minisante yijeje ko iri maso nyuma ya Ebola yongeye kugaragara muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Kanama 2018 saa 04:11
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (Minisante), yatangaje ko yiteguye bihagije nyuma y’uko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima muri RDC kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu Majyaruguru y’icyo gihugu mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iki gihugu cyatangaje ko abantu 20 bamaze guhitanwa n’iyo ndwara mu cyumweru kimwe.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, Minisante yahumurije abanyarwanda, ivuga ko yiteguye mu buryo bwose guhangana n’icyo cyorezo igihe cyaba kigeze mu Rwanda.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego irahumuriza abanyarwanda n’abandi bose bagenderera u Rwanda, kuko yiteguye bihagije kandi ko hafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo.”

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisante yasabye abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Abantu 26 nibo bamaze kugaragaza ibimenyetso bya Ebola muri Congo barimo 20 bahise bapfa. Ibizamini by’abantu batandatu bakiri bazima byagiye gupimwa, bane muri bo basanganywe Ebola.

Tariki 24 Nyakanga nibwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari yatangaje ko nta Ebola ikirangwa muri icyo gihugu nyuma y’ibyumweru icumi yibasiye agace ka Mbandaka kari mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu.

Icyo gihe yari imaze guhitana abantu 33. Ubutabazi bwihuse bwatanzwe n’Ishami ry’Umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima (OMS). Iyi ni inshuro ya cumi Ebola yibasira RDC kuva mu 1976.

Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza