Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4 | 5
.

| Cyamunara

Inkuru zamamaza

Amatangazo

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Papa Cyangwe

Yasohoye EP nshya

.
Bashunga Abouba

Arifuzwa muri Portugal

BAHAGAZE NABI
g
Dr Nsanzimana Sabin

Akurikiranywe na RIB

g
Munyenyezi Béatrice

Yirukanye abavoka

Sondage/Poll

Mu Mateka: Tariki 16 Mutarama

27 Mbere ya Yezu Kirisitu: Hatangiye ubutegetsi bwa Auguste muri Roma.

1547: Ivan IV, umwami w’u Burusiya (Tsar) yarimitswe.

1556: Umutingito udasanzwe mu Bushinwa no mu mateka y’iki gihugu muri rusange wagize ingaruka ku bantu bari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni.

1581: Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yatoye itegeko ribuza ikurikizwa ry’imyemerere y’idini Gatolika ry’i Roma.

1778: U Bufaransa bwemeye ubwigenge bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

1920: Ku nshuro ya mbere mu Bufaransa, mu Mujyi wa Paris hateraniye inama ihuza urugaga rw’ibihugu binyuranye.

1924: Eleftherios Venizelos yatorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bugiriki ku nshuro ya kane.

1939: Mu ntangiriro y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose, Repubulika ya Irland yatangiye kugaba ibitero n’ibikorwa byo gusahura u Bwongereza.

1945: Adolf Hitler ufatwa nk’umunyagitugu wateguye ndetse agashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi yahungiye mu mwobo wabarizwaga munsi y’ubutaka ( Führerbunker).

1956: Perezida wa Misiri Gamal Abdel Nasser yarahiriye kongera gufata Palestine.

1956: Misiri yabonye ubwigenge.

1966: Johnson Aguiyi-Ironsi yafashe ubutegetsi muri Nigeria.

1979: Shah wa Iran ari kumwe n’umuryango we bahunze igihugu berekeza mu Misiri.

1986: Bwa mbere hateranye inteko y’abakora ndetse bafite ubumenyi bwinshi mu bijyanye na internet.

1992: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zerekeje muri Iraq, iyi yari intangiriro y’intambara yo mu Kigobe cya Golf.

2000: Ricardo Lagos yatorewe kuyobora Chili.

2001: Perezida wa Congo Kinshasa Laurent-Désire Kabila yivuganwe n’umwe mu bari bashinzwe kumurinda.

2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yahaye umudali w’icyubahiro uwigeze kuba Perezida w’icyo gihugu Theodore Roosevelt nk’ikimenyetso cy’ishimwe ry’uko yitwaye neza mu ntambara yahuje Amerika na Espagne (Spanish-American War).

2004: Michael Jackson wari umuhanzi ukomeye mu Njyana ya Pop yafatiwe ibibazo yavugwagaho ko yafashe ku ngufu umwana muto w’umuhungu icyaha yaje guhanagurwaho n’Urukiko rwa Santa Maria (Californie).

2005: Umunya-Romanie w’imyaka 67 yabyaye umwana nyuma yo kuvomwamo intanga zigahura n’iz’umugabo bigashyirwa mu byuma byabugenewe (fécondation in vitro).

2006: Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa mbere ku Mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.

Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki

1756: Martin Michel Charles Gaudin, wabaye Umuyobozi mu Butegetsi bw’Abafaransa.

1901: Fulgencio Batista wabaye Perezida wa Cuba.

1980: Seydou Keita, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye ku Mugabane wa Afurika ukomoka muri Mali.

1986: Mason Gamble, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1988: Nicklas Bendtner, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamenyekaniye cyane mu Ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal, ubusanzwe akomoka muri Danmark.

1917: Justin Ahomadegbé wabaye Perezida wa Benin.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1710: Higashiyama, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

1919: Francisco de Paula Rodrigues Alves, wabaye Perezida wa Brésil.

2001: Laurent-Désiré Kabila, wabaye Perezida wa Congo akaba na se wa perezida w’iki gihugu Désiré Kabila.

2004: Kalevi Sorsa, wabaye Minisitiri w’Intebe muri Finland.

2010: Glen Bell, umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na we washinze ikigo cya Taco Bell.

g
g

Twitter

g
g
g

Inkuru z'amajwi

g
g
Special pages
. . . . . .