Abantu bashobora kutabyumva mu buryo bumwe bitewe n’uko inshuti nyinshi bazikesha ibyishimo cyangwa bakanagendera ku mvugo igira iti “ubwenge burarahurwa.”
Hatangwa impamvu nyinshi zishingirwaho mu kuvuga ko kugira inshuti nke bituma ubigize arushaho kuba umuhanga cyane.
Abahanga bavuga ko bidatunguranye kuko abantu b’abahanga bafite ubumenyi bwinshi n’ubushobozi bwo kubukoresha, badakunze kumarana umwanya wabo munini n’inshuti nyinshi kubera ko baba bahugiye ku ntego zabo z’igihe kirekire.
Mu buryo bwagutse, ibi ni bimwe mu biranga aba bantu hamwe n’impamvu zituma bakunda kugira inshuti nke.
– Bifasha gusobanukirwa abantu neza
Abantu b’abahanga bagira umwihariko mu gusobanukirwa no gutahura vuba imyitwarire y’abandi kuko akenshi baba bakunda kubitegerereza ku ruhande bakabasha kumenya vuba imigirire yabo.
Birinda kandi kuba bagira inshuti nyinshi kugira ngo bumve ko bakunzwe, ahubwo bagahitamo nke basobanukiwe neza mu kwirinda ko bajya batakaza igihe kinini bari kumwe n’abo bantu benshi bikagabanya umwanya wabo wo gushikama ku ntego zabo.
– Bituma babasha kuvuga bisanzuye
Abantu b’abahanga kubera kudahora mu kivunge cy’abandi bantu, bituma bagira ubushobozi bwo gushyira ibitekerezo byabo ku murongo neza kandi bakabasha kubitambutsa bashize amanga.
Imitekerereze yabo iba itandukanye n’iy’abandi icyakora ntabwo babangamirwa no kuba bakumva icyo abandi batekereza.
– Ntabwo bahorana amashyushyu yo kumva bacikanwe
Kubera kutimenyereza kuba mu bigare no kwiyumvisha ko ibyishimo byawe ugomba kubikomora ku nshuti nyinshi zaba izo ufite mu bigaragara cyangwa se inshuti zawe ku mbuga nkoranyambaga, bituma udahorana amashyushyu yo kumva ko hari ibiganiro wacikanwe bityo ukabasha gukora neza ibyo uhugiyeho udahuzagurika.
– Barashishoza
Kugira inshuti nke bifasha abantu kugira ubuhanga bwo kwibonera umwanya wo kwicara hamwe bakagira ubushishozi ku bintu bitandukanye.
Muri uyu mujyo ushobora kumusanga yicaye ari gusoma ibica ku mbuga nkoranyambaga ku buryo ashobora kuvaho amaze kubona ishusho y’ubuzima muri ibyo bihe.
Aba bantu kandi banigiramo ubushobozi bwo kudaha abandi icyizere badakwiriye.
– Ntabwo bakunda kwisanga mu makimbirane
Kubera kwirinda kuba mu bigare by’inshuti nyinshi bakizera ko bifitemo ibihagije kugira ngo babashe kubaho neza, bituma batisanga mu makimbirane ya hato na hato cyangwa ngo babeho bahangayikishijwe n’uko abandi babafata.
Ibindi bijyanye n’ubuhanga bw’abantu bafite inshuti nke, ni uko bumva ko batabereyeho kwemeza abandi, biyumva nk’abanyembaraga kandi bakumva bihagije n’inshuti nke bafite, bakumva bazizi neza ku buryo batagira impamyi yo kunguka inshuti nshya. Bakunda kandi kuvugisha ukuri bashize amanga ndetse imbaraga zabo zose bakazishyira ku ntego z’ubuzima baba barihaye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!