00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugabanya iminsi y’akazi byahinduye ubuzima muri Ecosse

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 March 2022 saa 02:13
Yasuwe :

Gukora iminsi ine mu Cyumweru abantu bakabasha kubona umwanya muremure wa Weekend bikomeje kwishimirwa no gutanga umusaruro muri Ecosse kandi ntibiteze icyuho ku musaruro wabonekaga iyo umukozi akoze iminsi itanu mu Cyumweru.

Abashakashatsi bavuga ko babonye gukora iminsi ine mu Cyumweru bifasha abakozi kudasiba akazi.

Byafashije mu kwiyongera k’umusaruro ndetse n’abantu batinyaga gupiganira akazi kubera ikibazo cyo gukora iminsi myinshi, bisubiraho basaba imyanya.

Gukora iminsi ine mu Cyumweru byanagaragaje ko bigabanya umuhangayiko umuntu yajyaga agira. Ubwo muri Mutarama hatangazwaga iyi gahunda, byagaragaye ko hari inganda n’ibigo bikomeye muri Ecosse byari byaramaze kubona ibanga ryihishemo aho mu myaka ishize byari byarayobotse iyo gukora iminsi ine mu Cyumweru.

Umuryango wita ku batishoboye i Glasgow uvuga ko watangiye iyi gahunda y’uko abakozi bawo bakora iminsi ine mu Cyumweru kuva mu 2018 kandi ko wakomeje gutanga umushahara uko wari usanzwe.

Muri gahunda ntabwo iminsi itanu y’akazi mu Cyumweru yavanyweho ahubwo abakozi bafashijwe kubona nibura iminsi itatu yo kuruhuka mu Cyumweru aho bifashisha uburyo bwo kubasimburanya bamwe bakaba bakora none abandi ubundi gutyo gutyo.

Julie Murphy, umubyeyi w’imyaka 32 avuga ko ibi byamufashije kubona umwanya uhagije wo kuba hamwe n’umuryango we.

Ati “Gukora iminsi ine mu Cyumweru byampaye kumererwa neza mu buzima. Mfite umwana w’umukobwa kandi kubona iminsi itatu y’ikiruhuko mu Cyumweru bisobanuye ko mbasha kumarana na we umwanya munini kurusha uko nabaga mbyiteze.”

Ikigo cya Advice Direct Scotland cyafashe iya mbere giha abakozi bacyo ikiruhuko cy’iminsi itatu mu Cyumweru, kivuga ko kuva cyatangiza iyo gahunda abakozi bajyaga basezera akazi bagabanutseho hafi 3% ndetse umubare w’abasibaga wari ku kigero cya 71% mu 2017 ugabanuka ku kigero cya 55% ubu.

Muri Ecosse umukozi akora iminsi ine mu Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .