00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COVID-19 yaritambitse ariko burataha: Aba-sportifs barushinze mu 2021 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ukuboza 2021 saa 03:15
Yasuwe :

Umwaka wa 2021 waranzwe n’ibihe birimo gukaza umurego kw’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye ibirori bitandukanye bihuza abantu birimo n’ubukwe ariko aba-sportifs batandukanye bakoze ubukwe.

Ni amezi 12 atari yoroshye mu rugamba rwo guhangana na COVID-19 kuko umwaka watangiye u Rwanda ruhanganye na virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa Delta.

Ni umwaka waranzwe n’ingamba zirimo Guma mu Rugo, umubare muto w’abitabira ubukwe n’ibindi byatumye bamwe basubika ibirori.

Nyuma y’ingamba zafashwe, habonetse agahenge ibikorwa bimwe na bimwe birafungurwa, ibirori birakomorerwa, icyizere cy’ubuzima kiriyongera bituma n’abari basubitse ubukwe babusubukura.

Muri siporo y’u Rwanda hari abafatiranyije ako gahenge, batera intambwe yo kubaka ingo zabo.

IGIHE yateguye urutonde rwa bamwe mu ba-sportifs barushinze muri uyu mwaka, barimo abakoze ubukwe hakiriho amabwiriza akakaye ndetse n’ababukoze bagaragiwe n’inshuti zabo n’abavandimwe.

Nubwo bamwe bishimira intambwe bateye yo kurushinga, kuri ubu nyuma yo kwaduka kwa virusi nshya ya Omicron, hafashwe ingamba zatumye bamwe mu bari bafite ubukwe bongera kubusubika.

Urwibutso Nicole na Nyirigira Yves

Urwibutso Nicole ukinira RP-IPRC South WBC yasezeranye na Nyirigira Yves muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imyaka itandatu bari bamaze bakundana.

Ibirori by’ubukwe bwabo byaranzwe n’udushya turimo kwifotozanya umupira w’umukino wa Basketball uyu mugeni akina.

Urwibutso Nicole ni umwe mu bakinnyi beza bari muri Shampiyona ya Basketball y’abagore mu Rwanda, akaba yarakiniye UR-Huye mbere yo kujya muri RP-IPRC South.

Urwibutso Nicole na Nyirigira Yves bifotoje basa n'abahanganiye umupira mu kibuga

Niyomukesha Euphrance na Mucyo Philbert

Niyomukesha Euphrance ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na RRA VC, yasezeranye imbere y’amategeko na Mucyo Philbert muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imyaka ine bakundana.

Icyo gihe Mucyo yari Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa UTB VC mu gihe muri Gicurasi yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Volleyball (FRVB).

Muri uko kwezi ni bwo Mucyo Niyomukesha basezeranye imbere y’Amategeko (mu Murenge wa Niboyi) n’imbere y’Imana (EAR Remera ku Giporoso).

Niyomukesha Euphrance yatangiye urugendo rwe rwo gukina Volleyball ubwo yajyaga kwiga muri St Aloys i Rwamagana muri 2009, akaba ari na bwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’Igihugu y’abato batarengeje imyaka 18, yitabiriye imikino yabere i Cairo mu Misiri muri 2010.

Kuva icyo gihe, yakomeje kwitwara neza ari na ko ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu kugeza magingo aya.

Mu 2012, ubwo yari asoje icyiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye, Niyomukesha yahise yerekeza muri RRA VC agikinira kugeza uyu munsi.

Mucyo Philbert asezerana na Niyomukesha Euphrance imbere y'amategeko

Areruya Joseph na Uwera Josephine

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Areruya Joseph, yasezeranye na Uwera Josephine ku wa 5 Mata 2021.

Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n’uwo gukwa.

Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda).

Ubukwe bw’aba bageni bombi, bwagombaga kuba ku wa 6 Gashyantare, ariko bwigizwa inyuma amezi abiri kubera ingamba Guverinoma yari yafashe mu kwirinda COVID-19 zirimo no guhagarika ubukwe.

Areruya Joseph wavukiye mu Karere ka Kayonza, agakinira Les Amis Sportifs akiri muto, yerekeje muri Benediction Ignite muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo kuva muri Pédale Pilotine.

Yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019.

Mu marushanwa akomeye yakinnye, Areruya yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeranye muri Mata nyuma y'amezi abiri busubitswe
Mugisha Samuel (ubanza ibumoso) yari yambariye Areruya Joseph

Myasiro Jean Marie Vianney na Niyomufasha Josée

Umukinnyi wo gusiganwa ku maguru ukinira Nyirangarama Athletic Club, Myasiro Jean Marie Vianney, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Niyomufasha Josée, mu bukwe bwabaye Ku wa 17 Mata 2021, bwitabirwa n’abarimo Uwihoreye Mustafa uzwi muri sinema nka Ndimbati ndetse na Sibomana Placide ‘Madison’ ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball.

Myasiro Jean Marie Vianney na Niyomufasha Josée basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo mu gihe bagombaga kujya imbere y’Imana tariki ya 28 Kamena 2021 ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zongeye gukazwa icyo gihe.

Myasiro yakiniraga Nyirangarama Athletic Club guhera mu mwaka ushize wa 2020, aho yari yayisinyiye umwaka umwe, ariko impande zombi zitandukana mu minsi ishize.

Yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku maguru mu mwaka wa 2014. Mbere y’uko ajya mu ikipe ya Nyirangarama muri 2020, mu Rwanda yakiniye ikipe imwe gusa ya Mountain Classic Athletic Club.

Muri 2014, Myasiro yakinnye imikino Olempike y’abatarengeje imyaka 20, mu mwaka wa 2016 akina Shampiyona y’Isi yabereye muri Pologne.

Muri 2017, yerekeje mu Butaliyani mu ikipe ya Run Love tern Club, ayikinira kugeza mu 2019.

Myasiro Jean Marie Vianney na Niyomufasha Josée basezerana imbere y'amategeko muri Mata
Ndimbati na Sibomana Placide (Madison) bitabiriye ubukwe bwa Myasiro

Bizimana Djihad na Dalida Simbi

Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad, yakoze ubukwe na Dalida Simbi ku wa 15 Gicurasi nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, basezerana mu idini ya Islam aho baba mu Bubiligi.

Bizimana Djihad ukinira KMSK Deinze n’umukunzi we, bagomba gukora ubukwe bwari kubera i Rubavu tariki ya 27 n’iya 29 Ukuboza 2021 ariko babusubitse kubera ingamba nshya zisaba ko ababwitabira batagomba kurenga 75.

Bombi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi yamaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren mbere yo gutandukana na yo muri Gicurasi akajya mu Cyiciro cya Kabiri muri icyo gihugu.

Amabwiriza mashya yo kwirinda COVID-19 yatumye ubukwe bwa Bizimana Djihad bwari kuba mu mpera z'uyu mwaka busubikwa
Bizimana yambitse impeta Dalida Simbi muriWerurwe, amezi abiri mbere y'uko basezerana mu idini

Muvandimwe JMV na Umwari Rurangwa Irène

Myugariro wa Rayon Sports, Muvandimwe Jean Marie Vianney na Umwari Rurangwa Irène ukwi ku izina rya Soleil, basezeranye imbere y’amategeko muri Kamena 2021.

Ku wa 22 Kamena 2021 ni bwo Muvandimwe na Umwari basezeraniye mu Murenge wa Nyakanda mu Karere ka Nyarugenge ko biyemeje kuzabana mu buryo bwemewe n’amategeko nk’umugore n’umugabo.

Muvandimwe yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga nyuma yo kuva muri Police FC yakiniye avuye muri Gicumbi FC.

Muvandimwe Jean Marie Vianney na Umwari Rurangwa Irène basezerana imbere y'amategeko

Bate Shamiru na Uwase Patience

Umunyezamu wa AS Kigali, Bate Shamiru ukomoka muri Uganda, yasezeranye imbere y’amategeko n’Umunyarwandakazi Uwase Patience ku wa 13 Kanama 2021.

Bate Shamiru umaze imyaka irindwi muri AS Kigali, yasezeraniye na Uwase Patience mu Murenge wa Kimisagara wo mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu munyezamu yageze mu Rwanda mu 2012, avuye i Kampala, abanza gukinira Kiyovu Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste mu gihe cy’umwaka umwe.

Impano ye yabonywe na Kayiranga ubwo yari mu mikino ya FEASSSA ihuza ibigo by’amashuri byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Icyo gihe yigaga muri St Mary’s Kitende.

Nyuma yaho, yagiye muri Espoir FC, ahakina umwaka umwe mbere yo kwerekeza muri AS Kigali amazemo imyaka irindwi.

Bate Shamiru na Uwase Patience basezeranye imbere y'amategeko muri Kanama

Tuyisenge Jacques na Musiime Recheal

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu na APR FC, Tuyisenge Jacques, yasezeranye imbere y’Imana na Musiime Recheal Jordin mu bukwe bwabereye i Rubavu ku wa 21 Kanama 2021.

Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeraniye muri EPR Gisenyi nyuma y’umunsi umwe habayeho gusaba no gukwa mu bindi birori byabereye i Ndera muri Gasabo.

Tuyisenge na Musiime Recheal Jordin basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura muri Gashyantare 2021.

Icyo gihe bombi bari bateganyije ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazahita bakurikizaho gusezerana imbere y’Imana ariko bisubikwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19, babikora muri Kanama.

Tuyisenge Jacques yakoze ubukwe na Musiime Recheal nyuma y'amezi atandatu bavuye gusezerana imbere y'amategeko

Bayingana Derrick na Umutoni Monic

Uwahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Cricket, Bayingana Derrick, yasezeranye na Umutoni Monic mu bukwe bwabaye ku wa 28 Kanama 2021, yambarirwa n’abarimo abo bakinanye.

Bayingana na Umutoni Monic basezeraniye mu rusengero rwa Christian Life Assembly i Nyarutarama.

Mu bari babambariye harimo Byiringiro Audifax usanzwe ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe rya Cricket mu Rwanda “RCA” na Rurangwa Landry ushinzwe Iterambere muri iri shyirahamwe.

Abandi ni Clinton Rubagumya usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Dusingizimana Eric na Nzayisenga Jackson ushinzwe Ubuzima bwa buri munsi bw’Ikipe y’Igihugu, bose bari bitwaje cricket bats [igiti bakubitisha agapira bakora amanota muri Cricket].

Bayingana Derrick yakiniye Ikipe y’Igihugu guhera mu batarengeje imyaka 19, hagati ya 2009 na 2014 , mu marushanwa yitabiriye mu bihugu birimo Mozambique, Eswatini na Afurika y’Epfo.

Ubwo Bayingana Derrick yasezeranaga na Umutoni Monic, yambariwe n'abarimo abakinnyi ba Cricket

Nywandwi Saddam na Uwitonze Denise

Myugariro w’iburyo muri Musanze FC, Nyandwi Saddam, yasezeranye imbere y’amategeko na Uwitonze Denise mu Murenge wa Nyakabanda, mu Karere ka Nyarugenge ku wa 4 Ugushyingo.

Nyuma y’iminsi ibiri ku wa 6 Ugushyingo, ni bwo basezeranye mu idini ya Islam i Nyamirambo kwa Kadafi.

Yagiye mu idini yambariwe na bagenzi be bakinana barimo Ntaribi Steven, Niyonsenga Ibrahim ‘Kibonke’ na Niyonshuti Gad ‘Evra’ mu gihe ‘parrain’ we yari umuganga wa Musanze FC, Ntwari Eric.

Ubwo Nyandwi Saddam na Uwitonze bari bavuye gusezerana imbere y'amategeko
Nyuma y'iminsi ibiri ni bwo Nyandwi n'umufasha we basezeranye mu idini ya Islam

Byiringiro Lague na Uwase Kelia

Byiringiro Lague ukinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, yarushinze na Uwase Kelia tariki ya 7 Ukuboza 2021.

Aba bageni bagombaga kubukora ku wa 4 Ukuboza ariko bwimurirwa ku wa 7 Ukuboza 2021 kubera umukino APR FC yahuyemo na RS Berkane tariki ya 5 Ukuboza muri Maroc.

Umuhango wo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana byose byabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Ubukwe bw’aba bageni bwari bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe; Perezida wa Police FC, ACP Rangira Bosco; Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel n’abandi bo muri iyi kipe barimo umutoza wayo mukuru, Mohamed Adil Erradi.

Byiringiro Lague yari agaragiwe na Butera Andrew nka ‘parrain’ mu gihe yari yambariwe n’abo bakinana barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Mugunga Yves, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince.

Umunyezamu wa AS Kigali, Ntwari Fiacre, Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio na mugenzi we, Nsabimana Eric ‘Zidane’ bari mu batashye ubukwe bwa Byiringiro Lague.

Byiringiro Lague n'umufasha we, Uwase Kelia, bahobera Gen James Kabarebe witabiriye ubukwe bwabo
Abakinnyi batandatu ba APR FC bambariye Byiringiro Lague mu bukwe bwe

Rukundo JMV na Umutoni Nadia

Uwahoze ari myugariro w’iburyo mu makipe akomeye nka APR FC na Rayon Sports FC, Rukundo Jean Marie Vianney, yarushinze na Umutoni Nadia tariki ya 12 Ukuboza.

Bamwe mu bo bakinanye bari bitabiriye ibi birori ni Sibomana Placide, Papy Nkunda, Uwimana Jean d’Amour n’abandi.

Tariki ya 28 Ukwakira 2021 ni bwo Rukundo na Umutoni bari basezeranye imbere y’amategeko ubwo biyemezaga kuzabana akaramarata mu muhango wari wabereye mu Murenge wa Kimihurura.

Rukundo Jean Marie Vianney na we asoje umwaka wa 2021 arushinze na Umutoni Nadia

Icyishatse Hervé na Niwenshuti Mignone

Icyishatse Hervé ukinira REG BBC yarushinze na Niwenshuti Mignone ku wa 18 Ukuboza 2021.

Yari yambariwe n’abarimo abo bakinana nka Kaje Elie, Ishimwe Parfait na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson n’abandi nka Ngabonziza Patrick bakinanye muri IPRC Huye na Nkurunziza Charles wa Shooting For Stars.

Bombi bari basezeranye imbere y’Imana uwo munsi mu gihe imbere y’amategeko bagiye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo ku wa 4 Ugushyingo 2021.

Icyishatse abarizwa muri iyi kipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu guhera mu mwaka w’imikino wa 2017/18 nyuma yo kuyigeramo avuye muri IPRC Huye BBC.

Icyishatse Hervé yasezeranye na Niwenshuti Mignone ku wa 18 Ukuboza
Abakinnyi ba REG BBC bari bitabiriye ubukwe bwa Icyishatse Hervé bakinana

Uwayezu François Régis na Isaro Sonia

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Uwayezu François Régis, azasezerana imbere y’Imana na Isaro Sonia ku wa 31 Ukuboza 2021.

Ku wa 24 Ukuboza ni bwo Uwayezu yasabye akanakwa Isaro mu birori byitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Biruta Vincent, Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, General Kabarebe James n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise.

Uwayezu na Isaro bakoranye muri FERWAFA kugeza ku wa 12 Nzeri 2021, ubwo Uwayezu yasezeraga ku mpamvu ze bwite mu gihe undi asanzwe ari Umunyamabanga wihariye wa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Uwayezu François Régis wahoze ari Umunyamabanga wa FERWAFA, yasezeranye na Isaro Sonia
Minisitiri Biruta yari mu bagiye gusabira umugeni Uwayezu François Régis
Ubukwe bw'aba bombi bwitabiriwe n'abarimo Gen James Kabarebe
Hari kandi Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Mushikiwabo Louise (wa kabiri uturutse iburyo)

Nzayisenga Charlotte na Ndagijimana Cyriaque

Nzayisenga Charlotte ukinira Ikipe y’Igihugu ya Volleyball na UVC, na we yakoze ubukwe na Ndagijimana Cyriaque tariki ya 27 Ukuboza 2021 aho habaye umuhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana muri Living World Church Kimironko.

Undi wari ufite ubukwe mu mpera z’uyu mwaka ni myugariro wa Police FC, Rutanga Eric n’umufasha we, Umunyana Shamsi Sultan, bwari kuba ku wa 25 Ukuboza 2021.

Ubukwe bwa Rutanga Eric buri mu bwasubitswe mu mpera z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .