00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riyad Mahrez yambitse umukunzi we impeta y’asaga miliyoni 500 Frw

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Mutarama 2022 saa 07:11
Yasuwe :

Umukinnyi wa Manchester City n’Ikipe y’Igihugu ya Algérie, Riyad Mahrez, yasezeranye mu ibanga n’umukunzi we w’umunyamideli Talyor Ward nyuma yo kumwambika impeta y’ibihumbi 400£ (agera kuri miliyoni 562 Frw).

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko aba bombi basezeranye mu idini ya Islam mu muhango uzwi nka ‘Nikah’ mu mpera z’umwaka ushize.

Bombi bari bambaye imyenda y’umweru ndetse basubiyemo ijambo “qubool” inshuro eshatu, risobanura ngo “ndabyemeye.”

Abo hafi ya Riyad Mahrez w’imyaka 30 na Taylor w’imyaka 23, bavuze ko aba bombi bazakora umuhango wa kabiri wo gusezerana imbere y’amategeko mu Bwami bw’u Bwongereza.

Bivugwa ko Riyad Mahrez na Talyor babanye kuva muri Kamena umwaka ushize nyuma y’amezi atandatu barambagizanya.

Yamutereye ivi mbere yo kumwambika impeta y’ibihumbi 400£ (agera kuri miliyoni 560 Frw) ubwo bari mu biruhuko i Mykonos mu Bugereki.

Bombi bahujwe n’inshuti zabo ubwo basangiraga amafunguro, Mahrez amusaba ko bakundana nyuma yaho.

Riyad na Taylor baguze inzu ya miliyoni 2£ muri Cheshire mu mwaka ushize.

Uyu mukinnyi yari yarashakanye n’undi mugore mu myaka itandatu ishize, Rita Johal w’imyaka 29, babyarana abakobwa babiri, ariko batandukanye mu ntangiriro za 2020.

Riyad Mahrez yashyingiranywe mu ibanga na Taylor Ward
Talyor na Mahrez bavuze ijambo "qubool" inshuro eshatu bisobanura "ndabyemeye"
Mahrez yambitse impeta y'ibihumbi 400£ ubwo bari mu biruhuko muri Mykonos mu Bugereki
Bombi bari bambaye umweru ubwo bajyaga gusezerana mu idini ya Islam
Taylor na Riyad Mahrez babanye nyuma y'amezi 16 batangiye kurambagizanya
Riyad Mahrez asanzwe akinira Manchester City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .