00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutanga Eric n’umugore we bashyize hanze amatariki mashya y’ubukwe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 January 2022 saa 05:13
Yasuwe :

Rutanga Eric ukinira Ikipe ya Police FC n’umufasha we, Umunyana Shamsi Sultan, batangaje ko ubukwe bwabo bwaherukaga gusubikwa buzaba tariki ya 6 Werurwe 2022.

Rutanga na Umunyana bari bafite ubukwe ku wa 25 Ukuboza 2021, ariko barabusubika kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yariho, asaba ko ababwitabira batagomba kurenga 75.

Binyuze mu butumire bwashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Mutarama 2022, bombi batangaje ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 6 Werurwe 2022.

Bagize bati “Umuryango wa Shyaka Simba Sultan n’uwa Kabengera Ignace, inejejwe no kongera kubatumira mu bukwe bw’abana babo; Umunyana Shamsi Sultan na Rutanga Eric buteganyijwe kuba tariki ya 6 Werurwe 2022.”

Gufata amafoto no kwiyakira bizabera i Kanombe ku nzu mberabyombi ya Queen Land Park saa Munani.

Tariki ya 24 Ukwakira 2019 ni bwo Rutanga Eric na Umunyana Shamsi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku Murenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Basanzwe babana nk’umugabo n’umugore ndetse bafite umwana w’imfura w’umukobwa, Isimbi Taalian.

Rutanga Eric akinira Police FC kuva mu mpeshyi ya 2020 aho yayigezemo avuye muri Rayon Sports mu gihe yamenyekanye akinira APR FC yakuriyemo.

Ubukwe bwa Rutanga Eric na Umunyana Shamsi Sultan buzaba tariki ya 6 Werurwe 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .