00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Tedros yacyeje Stromae waririmbye ku kwiyahura

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 06:00
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Umuhanzi w’Umubiligi ukomoka mu Rwanda, Paul Van Haver wamamaye nka Stromae biturutse ku ndirimbo yashyize hanze ivuga ku kwiyahura.

Tedros Adhanom Ghebreyesus yifashishije ikiganiro uyu muhanzi aheruka kugirana na TF1 akaririmba iyi ndirimbo, yagaragaje ko Stromae yagize neza gutekereza kuririmba ku kibazo cyo kwiyahura kuko kiri mu bihangayishije Isi.

Yanditse kuri Twitter ati “Wakoze Stromae kuzamura iki kibazo gikomeye cyo kwiyahura, kuri album yawe nshya. Ni ngenzi kugaragaza ko ukeneye ubufasha mu gihe uri guhangana n’ibibazo byatuma utekereza kwiyahura cyangwa ugafasha abakeneye ubufasha.”

Ikibazo cyo kwiyahura Stromae yakiririmbye mu ndirimbo aheruka gushyira hanze amashusho yayo yise ‘L’enfer’ cyangwa se ‘Ukuzimu’ mu Kinyarwanda. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga ebyiri kuri YouTube.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu Bufaransa ya TF1 mu minsi ishize, umunyamakuru Anne-Claire Coudray wari ukiyoboye yamubajije niba umuziki we warigeze umufasha kuva mu bihe by’ubwigunge yabayemo.

Undi mu gusubiza yahise aririmba ‘L’enfer’. Muri iyi ndirimbo agaragaza ko yashatse kenshi kwiyahura ariko ntabikore.

Hari aho agira ati “Natekereje kwiyahura rimwe na rimwe ndetse ntabwo ntewe ishema nabyo. Rimwe na rimwe utekereza ko bizaba inzira imwe yonyine yo kubicecekesha, ibyo bitekerezo byose byo kunshyira mu kuzimu.”

Stromae si ubwa mbere yari aririmbye ku buzima bwe bwite cyane ko indirimbo yitwa ‘Papaoutai’’ akomoza kuri se kubera ubuzima yakuriyemo atamubona se.

Album nshya y’uyu muhanzi yise ‘Multitude’ iriho indirimbo 12. Izi ndirimbo zose zikoze mu buryo butandukanye kuko uyu muhanzi avuga ko yakoreshejeho ibicurangisho byinshi birimo ibyo muri Aziya, Amerika y’Epfo na Afurika birimo n’ibyo mu Rwanda.

Ngo impamvu album ye yayise ‘Multitude’ ni uko iriho uruvange rw’ibintu bitandukanye. Uyu muhanzi avuga ko iyi album kuyitunganya mu buryo ikozemo byanaturutse kuri mama we kuko yakundaga kubatembereza bakabona ibintu bishya. Album nshya ya Stromae izajya hanze ku wa 4 Werurwe 2022.

Iyi album izaherekezwa n’ibitaramo bitandukanye azakora byo kuyimenyekanisha. Bizatangira muri Werurwe 2022 kugera mu 2023 hagati. Stromae azakorera ibitaramo mu Bubiligi, u Bufaransa, Espagne, u Butaliyani, Portugal, u Buholandi, u Busuwisi n’u Budage.

Mu Ukwakira Stromae yashyize hanze indirimbo yise ‘‘Santé’’ iri mu ziri kuri iyi album ye nshya.

Stromae agiye gushyira hanze album nshya nyuma y’uko yaherukaga gushyira hanze album mu 2013 yitwaga ‘Racine carrée’ yaje ikurikira iyo yashyize hanze mu 2010 yitwaga ‘Cheese’.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimye Stromae kubera indirimbo yakoze ivuga ku kwiyahura
Stromae aheruka kugaruka mu muziki nyuma y'igihe kinini yari amaze nta ndirimbo nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .