00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma Andrew cyambuwe inshingano za gisirikare n’icyubahiro cy’ibwami

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Umuryango w’Ibwami mu Bwongereza wambuye Igikomangoma Andrew inshingano zose yari afite za gisirikare n’ikindi cyubahiro yahabwaga nk’umwe mu bagize uwo muryango.

Itangazo ryaturutse ibwami rivuga ko Andrew atazongera kujya ahamagarwa imbere y’izina rye hashyizweho amazina y’icyubahiro nka “Nyiricyubahiro”.

Yambuwe izo nshingano n’icyubahiro nyuma y’uko ibirego bimushinja gufata ku ngufu bikomeje gufata indi ntera aho bishobora kurangira afunzwe mu gihe ibyaha byaba bimuhamye.

Iki gikomangoma cy’imyaka 61 cyategetswe kuva mu nshingano zitandukanye cyakoraga mu 2019 kubera umubano ukomeye cyari gifitanye na Jeffrey Epstein waganishije ku byaha byo gusambanya abana.

Andrew yananiwe kwemeza inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ikirego cye gikwiriye guteshwa agaciro kijyanye no gusambanya Virginia Giuffre ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko.

Inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Giuffre ufite imyaka 38 ubu, yatanze ubuhamya akavuga uburyo ibyo yakorewe na Andrew byamuteye ihungabana ubwo Epstein wiyahuye mu 2019 yamumucuruzagaho.

Andrew yakunze kumvikanisha ko ibyo ashinjwa ari ibihuha bidafite ishingiro.

Igikomangoma Andrew cyambuwe inshingano za gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .