00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe mu mijyi y’u Bushinwa yitegura kwakira imikino Olempike

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 12:34
Yasuwe :

Imijyi itandukanye yo mu Bushinwa yatangiye guterwa imiti yo kurwanya COVID-19 ari nako hakorwa ipimwa rusange ry’abaturage mu gihe hitegurwa kwakira imikino Olempike ikinirwa mu rubura (Winter Olympics).

Ingendo za gari ya moshi zigana mu Murwa Mukuru Beijing zivuye mu mijyi irimo ubwandu bwa Coronavirus zahagaritswe ndetse hashyirwaho igenzurwa ku bakoresha imihanda migari.

Buri wese uzajya winjira muri uyu mujyi agomba kuba yarahawe inkingo ebyiri za COVID-19, udakingiwe azajya amara iminsi 21 mu kato, ndetse abantu bari i Beijing bazajya bapimwa Coronavirus buri munsi. Baba barwaye cyangwa batarwaye bategetswe kwambara udupfukamunwa buri munsi.

Umwe mu mijyi yegereye Beijing wa Tianjin iri mu yagaragaweho ubwandu bushya baw Omicron, aho kuri uyu wa 12 Mutarama 2022 habonetse abantu 33 bayirwaye bituma hashyirwaho gahunda yo gupima abantu benshi bashoboka bagera kuri miliyoni 14 batuye muri uyu mujyi.

Birakekwa ko bamwe mu bahatuye bashobora kuba barayijyane i Beijing,a hazabera imikino Olimpike kuko kuva Tianjin ujya mu murwa ari ibilometero 150, ugereranyije bingana nko kuva i Kigali ujya Rubavu.

Ubu nta muntu wemerewe kuva muri Tianjin atabiherewe uburenganzira n’abayobozi, ndetse amashuri na za kaminuza zaho zarafunzwe. Ingendo za bisi n’indege zivayo zarahagaritswe hagamijwe gukumira ko iyi virusi ya Omicron ikomeza gukwirakwira.

Imikino Olimpike ikinirwa mu rubura ya 2022 izatangira ku mugaragaro itariki 4 Gashyantare 2022 isozwe kuwa 20 Gashyantare 2022. Izakinirwa i Beijing, ihuje abakinnyi baturutse mu bihugu birenga 86 byo ku Isi hose.

Abantu batangiye gupimwa ku bwinshi mu mijyi yegereye Beijing
Hatangiye guterwa imiti mu mijyi itandukanye
Imikino Olempike ikinirwa mu rubura izatangira kuwa 4 Gashyantare 2022
Ingamba zo kurwanya COVID-19 zakajijwe hirya no hino kugira ngo imikino itazazamura ubwandu
Tianjin habonetse Omicron none bakajije ingamba zirimo no gutera imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .