00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maya Angelou yabaye umugore w’umwirabura wa mbere ushyizwe ku giceri gikoreshwa muri Amerika

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 11:25
Yasuwe :

Umunyamerika w’umusizi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Maya Angelou, yabaye umugore w’umwirabura wa mbere mu mateka ucapwe kuri bimwe mu biceri bikoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Maya witabye Imana mu 2014 ku myaka 86, yashyizwe ku giceri cya 25 cyitwa ‘Quarter Dollar’ mu kumuha icyubahiro no kumushimira ku buvugizi n’ubusizi bwe bwagize uruhare mu mibereho myiza y’Abanyamerika benshi.

Kuri iki giceri hariho ifoto ye arambuye amaboko, inyoni nini na yo irambuye amababa ndetse n’izuba ricanye inyuma.

Hejuru hacyo handitseho ‘Leta Zunze Ubumwe za Amerika’ hasi handitseho ‘Quarter Dollar’ ku ruhande rw’ibumoso hariho izina rye ‘Maya Angelou’ mu gihe ku ruhande rw’iburyo handitseho amagambo y’Ikilatini ‘E Pluribus Unum’ bisobanuye ngo ’umwe muri benshi’.

Iki giceri ni icya mbere gikozwe n’Ikigo cya Amerika gicapa ibiceri, United States Mint, muri gahunda gifite yo gushyira ku biceri abagore b’abanyabigwi n’abandi bagize uruhare runini mu mateka ya Amerika mu rwego rwo kubaha icyubahiro. Bimwe bizasohoka muri uyu mwaka wa 2022, ibindi bisohoke mu 2025.

Maya Angelou yamenyekanye cyane mu 1969 nyuma yo gusohora igitabo kivuga ku buzima bwe cyitwa ‘I Know Why the Caged Bird Sings’ (Nzi impamvu inyoni zifungiranye ziririmba) cyakunzwe n’abantu benshi ndetse kimufungurira inzira yo kwerekana impano ye yafashije benshi.

Uyu mugore yanditse ibitabo byinshi byo mu bwoko butandukanye birimo ibivuga inkuru zabayeho n’izitarabayeho n’imivugo, aho byamuhesheje impamyabushobozi z’icyubahiro zigera kuri 30.

Angelou ni we wavuze umuvugo mu irahira rya Perezida Bill Clinton mu 1992 wiswe ‘On the Pulse of Morning’, aba umugore wa mbere w’umwirabura wanditse ndetse akanavuga umuvugo mu irahira rya perezida w’iki gihugu.

Mu 2010, Perezida Barack Obama yamuhaye umudali w’ubwigenge utangwa na perezidansi ndetse mu 2013 ahabwa igihembo cy’abanditsi gitangwa n’Ikigo National Book Foundation ku bantu bagize uruhare mu guteza imbere ubwanditsi.

Igiceri cya Quarter Dollar kiriho ifoto ya Maya kizatangira gukoreshwa muri Amerika mu mpera za Mutarama cyangwa mu ntangiriro za Gashyantare.

Abandi bazashyirwa ku biceri mu 2022 harimo umukinnyi wa Filime w’Umunyamerika ariko ufite inkomoko mu Bushinwa, Anna May Wong ni umugore waharaniye uburenganzira bw’abagore bwo gutora, Nina Otero-Warren.

Hari kandi umugore wari umuhanga mu kugenda mu isanzure (astronaut) Sally Ride ndetse n’umugore waharaniye uburenganzira bw’abaturage bo mu bwoko bw’Aba-Cherokee, Wilma Mankiller.

Aba bose bitabye Imana mu bihe bitandukanye ariko bakaba bazashyirwa ku biceri ngo ubutwari bwabo bujye buhora buzirikanwa n’Abanyamerika.

Iki giceri kizatangira gukoreshwa mu mpera za Mutarama cyangwa mu ntangiriro za Gashyantare
Angelou yitabye Imana mu 2014 afite imyaka 86. Aha hari mu 2004
Maya Angelou yabaye umugore wa mbere w'umwirabura wanditse ndetse akanavuga umuvugo mu irahira rya Perezida
Mu 2010 yahawe umudali na Barack Obama
Yabaye umugore w'umwirabura wa mbere wacapwe ku giceri gikoreshwa muri Amerika
Yanditse ibitabo byinshi n'imivugo yagize uruhare mu mibereho y'Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .