00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa yategetswe kwitaba urukiko muri Mali

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 May 2022 saa 05:12
Yasuwe :

Urukiko rwo mu Murwa Mukuru wa Mali, Bamako rwahamagaje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean Yves le Drian ngo yisobanure ku ruhare ashinjwa mu itangwa ry’amasoko yo kugura intwaro.

Ni ibirego byatanzwe n’imiryango itegamiye kuri Leta yibumbiye mu ihuriro, Maliko.

Mu byaha Le Drian ashinjwa harimo gutanga pasiporo mpimbano ku bakozi ba sosiyete yari yatsindiye isoko muri Mali, kandi bikaba byaragaragaye ko iyo sosiyete ifitanye isano n’umuhungu wa Le Drian.

Ni ibyaha Mali ivuga ko byakozwe mu 2015 ubwo Ibrahim Boubacar Keita yari ku butegetsi. Icyo Le Drian yari Minisitiri w’Ingabo mu Bufaransa.

Urukiko rwategetse Le Drian kurwitaba tariki 20 Kamena. Guverinoma y’u Bufaransa yatangarije AFP ko itaramenyeshwa iby’iryo hamagazwa.

Iri hamagazwa rije mu gihe u Bufaransa na Mali birebana ay’ingwe, byazamuwe no kutumvikana n’abayobozi bashya bahiritse ubutegetsi muri Mali.

Le Drian ashinjwa uruhare mu itangwa rya pasiporo za Mali binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .