Koreya ya Ruguru ntiyigeze igaragaza ko yagezweho n’iki cyorezo kuva gitangiye kugeza ku ya 12 Gicurasi 2022, ubwo Leta yatangazaga gahunda ya guma mu rugo nyuma y’uko hari abantu bagaragaweho ubwandu bwa virusi ya Covid-19 iri mu bwoko bwa Omicron mu murwa mukuru Pyongyang.
Ikigo cy’itangazamakuru muri Koreya ya Ruguru KCNA, cyatangaje ko kuva mu mpera za Mata abantu benshi mu bice by’iki gihugu bari kugenda bafatwa n’umuriro batazi ikiwutera.
Mu bantu batandatu bahitanywe n’uyu muriro, umwe byagaragaye ko yanduye virusi ya Covid -19 iri mu cyiciro cya Omicron.
Abasaga ibihumbi 350 bagaragaje ibimenyetso by’umuriro, mu gihe abasaga ibihumbi 187 bari kuvurirwa mu kato.
Inzobere zemeza ko inzego z’ubuzima muri iki gihugu zizagorwa no guhangana n’iki cyorezo bitewe n’uko miliyoni 26 z’abaturage ba Koreya ya Ruguru badakingiye Covid-19.
Ibi ni ukubera Leta ya Koreya ya Ruguru yanze imfashanyo z’inkingo bahawe na OMS, n’ibindi bihugu bitandukanye.
Iki gihugu kandi cyagabanyije ubushobozi bushyirwa mu bikorwa byo gupima.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!