00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri mashya y’inyeshyamba za ADF yabijije ibyuya ingabo za UPDF na FARDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 02:37
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’ingabo za Uganda, UPDF, n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, bwatangaje ko inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zize amayeri mashya yo kuzangisha rubanda.

Izi nyeshyamba biravugwa ko zize imitwe yo kugaba ibitero ku baturage zambaye impuzankano z’igisirikare cya Uganda hagamijwe kubangisha izi ngabo zifite misiyo yo kurandura burundu uyu mutwe.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru UPDF na FARDC byatanze rigira riti “Dufite amakuru yizewe ko hari inyeshyamba zo muri ADF ziri mu baturage zifite gahunda yo gutesha agaciro umurimo ukomeye wagezweho n’ubufatanye bw’ingabo za Congo na Uganda mu kurwanya inyeshyamba za ADF mu Burasirazuba bwa Congo.”

Iri tangazo rivuga ko uyu mutwe ufite gahunda yo kugaba ibitero ku baturage wambaye impuzankano za UPDF kugira ngo ubajijishe ubereke ko ingabo za Uganda ziri kubatera aho kubarinda, ibintu izi ngabo zivuga ko biramutse bibaye byatuma abaturage bazigabanyiriza icyizere.

UPDF ivuga ko misiyo ifitanyije na FARDC yo kurwanya uyu mutwe iyikora yubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko mpuzamahanga, ko itarota ikora amahano yo gutera abaturage.

Kuva mu Ugushyingo 2021 ingabo za Congo na Uganda zishyize hamwe zitangira urugamba rwo kurwanya inyeshyamba za ADF zajujubije abaturage ndetse zanigambye ibitero bitatu byabaye muri Uganda mu bihe bitandukanye.

Kuva icyo gihe kugeza ubu zagiye zitangaza bimwe mu bikorwa zagezeho birimo gusenya ibirindiro bitatu izi nyeshyamba zatorezagamo abarwanyi bazo ndetse no gufata bamwe mu bayobozi bazo bari bashinzwe kwinjiza abarwanyi muri uyu mutwe.

ADF bivugwa ko ari inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiyisilamu zikomoka muri Uganda ariko zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, zikaba zaragiye zigaba ibitero bitandukanye ku baturage zigamije guteza umutekano muke mu baturage ndetse no gushotora leta.

UPDF na FARDC zaburiye abaturage ko bashobora guterwa n'inyeshyamba zambaye impuzankano z’Ingabo za Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .