00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Abaturage biraye mu mihanda kubera ibihano byafatiwe ubutegetsi bwa Colonel Goïta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 08:59
Yasuwe :

Abaturage bo hirya no hino muri Mali biraye mu mihanda, mu myigarambyo yo kwamagana ibihano Umuryango w’Ubukungu uhuza ibihugu bya Afurika y’u Burengerazuba(ECOWAS), uherutse gufatira ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goïta kubera gutinza amatora.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022, nibwo Abanya-Mali babarirwa mu bihumbi biraye mu mihanda yo mu Murwa Mukuru, Bamako bamagana ibihano biherutse gufatirwa igihugu cyabo birimo gufungirwa imipaka n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibindi bijyanye n’ubukungu.

Ni ibihano byashyigikiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n’uko ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goïta butagaragaza ubushake bwo gutegura amatora ngo ubutegetsi busubire mu biganza by’abasivile.

Amakuru dukesha France24 avuga ko imyigaragambyo nk’iyi yanabereye mu mijyi ya Timbuktu, Kadiolo na Bougouni.

Iki gihugu kikimara gufatirwa ibi bihano, ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goïta bwatangaje ko ibyakozwe harimo kurengera ndetse no kutagaragaza ubumuntu, busaba abaturage kwigaragambya bakabyamagana.

Mu gihe imiryango itandukanye ikomeje gusaba abayobozi ba Mali gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, ubutegetsi bwa gisirikare bwo bukomeje kugaragaza ko bukeneye nibura imyaka itanu kugira ngo aya matora abe.

Abanya-Mali biraye mu mihanda kubera ibihano byafatiwe ubutegetsi bwa Colonel Goïta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .