00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba yishwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Ukwakira 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Leta ya Mozambique zivuganye Mariano Nhongo wahoze ayoboye ishami ry’ingabo z’umutwe wa Renamo umaze igihe utavuga rumwe na Leta.

Leta y’icyo gihugu yatangaje ko Mariano Nhongo yiciwe mu ishyamba ryo mu ntara ya Sofala iri rwagati mu gihugu.

Mariano Nhongo yicanywe n’abandi bantu babiri b’ibyegera bye. Yari yaritandukanyije na Renamo mu 2019 ubwo uwo mutwe wemeraga gusinyana amasezerano na Leta yo kurangiza intambara.

Nhongo yarabyanze avuga ko ari amayeri no kugambanira icyatumye Renamo ivuka.

Tariki 4 Ukwakira ubwo hizihizwaga umunsi w’amahoro, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko ingabo za Leta zafashe ibirindiro bya Nhongo, amusaba kumanika amaboko.

Hari hashize iminsi inyeshyamba za Nhongo zigaba udutero shuma ku baturage.

Mariano Nhongo yishwe n'ingabo za Leta ya Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .