Minisitiri w’Itumanaho, Lai Mohammed yatangaje ko abo baminisitiri bagomba kuba beguye bitarenze tariki 16 Gicurasi uyu mwaka.
Perezida Muhammadu Buhari yagiye ku butegetsi nka Perezida watowe mu 2015. Umwaka utaha wa 2023 muri Gashyantare azaba asoje manda ebyiri z’imyaka umunani, habe amatora yo gushaka umusimbura.
Hari abaminisitiri batanu muri Nigeria batangiye urugendo rwo kwiyamamaza barimo Minisitiri ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu, nk’uko Africa News yabitangaje.
Visi Perezida, Yemi Osinbajo niwe wenyine wemerewe gukomeza akazi nubwo yiyamamaje mu ishyaka riri ku butegetsi, All progressive Congress. Impamvu ni uko yatorewe rimwe na Buhari mu 2015.
Itegeko rishya ry’amatora muri Nigeria rivuga ko nta muntu uri mu mwanya wa politiki wemerewe kwiyamamaza mu matora y’ibanze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!