00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Mozambique bwongerewe igihe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Ibihugu byo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC, byongereye igihe ingabo zabyo zagombaga kumara muri Mozambique mu butumwa bwo kurwanya imitwe y’iterabwoba.

Itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatatu rivuga ko inama yahuje ibi bihugu yashimye intambwe imaze guterwa n’Ingabo za SADC ziri mu butumwa muri Mozambique bityo ko igihe zagombaga kumarayo cyongerewe.

Ntabwo higeze hatangazwa igihe ubwo butumwa buzarangirira cyane ko kizagenwa n’uko umutekano uzaba uhagaze mu gihugu.

Ibihugu byo muri SADC hamwe n’u Rwanda bifite ingabo zirenga ibihumbi bitatu muri Mozambique zihanganye n’ibyihebe bimaze igihe byarayogoje Intara ya Cabo Delgado.

Ku wa Kabiri, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, unayoboye SADC ku ngingo zirebana na politiki, igisirikare n’umutekano; yatangaje ko ubutumwa bwa SAMIM [bw’Ingabo za SADC muri Mozambique] buri gutanga umusaruro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .