Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo Kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 kibanzirizwa n’igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kicukiro ruherereye i Nyanza.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kicukiro rushyinguyemo imibiri isaga bihumbi 98, harimo ibihumbi bitatu baguye muri Eto Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.
Kugeza ubu mu bihumbi bisaga ibihumbi 98 bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, harimo n’ibihumbi 12 byakuwe i Kanombe n’ibihumbi 82 by’imibiri yakuwe ahazwi nko mu Gahoromani.
Mu kiganiro cyagarutse ku mateka yaranze abanyarwanda cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Ibuka, Naftal Ahishakiye yavuze imuzi uko imibanire y’abanyarwanda yari ihagaze mbere y’Umwaduko w’abazungu n’uko bagiye babibwamo urwango rwagejeje kuri Jenoside.
Ahishakiye yageze ku nyandiko yiswe Manifesto y’abahutu yitsa cyane ku kuntu yari inyandiko mbi yabibaga urwango rukomeye hagati y’umuhutu n’umututsi.
Yagaragaje uburyo nyuma y’itanga ry’Umwami Mutara III Rudahigwa mu 1959 haje indi nyandiko ikubiyemo amategeko 10 y’abahutu ku buryo umubano w’Abanyarwanda waje kugirwa ikintu kibi cyane.
Muri icyo gihe kandi ni naho havutse amashyaka atandukanye yari agamije gushyigikira abahutu, birushaho gukaza umurindi n’urwango rwibasiye abatutsi.
Yagaragaje kandi ko icyatumye u Rwanda rutabona ubwigenge na mbere ari uko bamwe mu bari bagize ya mashyaka bagaragazaga ko ubukoroni ntacyo bubatwaye ahubwo bifuzaga kwikiza umututsi ngo kuko ariwe wari ikibazo kuri bo.
Repubulika ya Mbere n’iya kabiri ntacyo zakoze ngo zimakaze ubumwe mu Banyarwanda ahubwo zarushijeho kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biragoye gusoboranura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko ifite umwihariko ugereranyije n’izindi zabanje wo kuba yarakoranywe ubugome ndengakamere aho abayigizemo uruhare bishe abo bafitanye isano y’amaraso byerekana ko ntagaruriro bari bafite.
Ahishakiye yasabye urubyiruko gukomeza guhuza imbaraga mu kurwanya abakigaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no guhangana n’abayipfobya kuko ari rwo rugamba igihugu kiri kurwana magingo aya.
Umuyobozi Mukuru wa Engie Energy Access mu Rwanda, Kanimba Sylvie, yavuze ko ik’ingenzi ari ukubanza kumenya amateka y’u Rwanda by’umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside kugira ngo rurusheho gusobanukirwa.
Yagaragaje ko ikibazo urubyiruko rufite uyu munsi ari ukudasoma ngo rumenye amateka y’u Rwanda abasaba gushyiramo imbaraga kuko nta terambere ryagerwaho mu gihe abariharanira batazi aho igihugu cyavuye.
Yasabye abakozi bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi kurushaho guhuza imbaraga mu rugamba rwo guteza imbere igihugu no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.
Engie Energy Access mu Rwanda niyo yitwaga Mobisol ariko iza guhindurirwa izina mu Ugushyingo 2021 aho kugeza ubu ibikoresho byayo birimo imirasire byahinduriwe ibirango byitwa Mysol ariko serivisi zikomeza gutangwa nk’uko bisanzwe.











Amafoto: Nezerwa Salomo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!