00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abamotari bigaragambije; Mubazi n’ubwishingizi bibateye ikirungurira (Amafoto na Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali baramukiye mu myigaragambyo, baparika moto ahantu hamwe, ahandi bagenda bavuza amahoni basaba ubuyobozi kubatega amatwi bukabakemurira ibibazo.

Iyi myigaragambyo yabereye ku Muhima, i Nyamirambo, i Gikondo ku Gishushu no mu Mujyi rwagati.

Bose bahuriza hamwe ko bafite ikibazo cy’amafaranga menshi basigaye bakatwa ku ikoreshwa rya mubazi no kuba ubwishingizi bwa moto busigaye buzamuka umunsi ku wundi.

Guhera ku itariki 7 Mutarama 2022, mu Mujyi wa Kigali ikoreshwa rya mubazi ni itegeko. Ni nyuma y’uko zageragejwe inshuro nyinshi ariko ntibitange umusaruro.

Kimwe mu byo abamotari batishimira ni uko bakatwa amafaranga menshi ku rugendo, bakibaza impamvu iri koranabuhanga rigiye gukiza abandi bo bari mu gihombo.

Simpari Shema Pierre ni umwe mu bamotari bari muri iyi myigaragambyo hafi y’ahahoze Gereza ya Nyarugenge, yabwiye IGIHE ko icyo bifuza ari uko ibibazo byabo bikemuka.

Ati “Turifuza ko ibibazo bikemuka, kuko turi gukorera amafaranga menshi agatwarwa n’abandi nk’aho aribo bashoye. Umuntu arakorera ibihumbi bibiri bagatwaraho 300 Frw?”

Umumotari ahabwa mubazi ku buntu ariko Yego Moto yazitanze, ikajya yiyishyura kuri buri rugendo akoze.

Umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw.

Shema yavuze ko hari amakuru batigeze bahabwa ubwo basabwaga gukoresha mubazi, baza kwisanga bazitangaho amafaranga menshi kandi batari babizi.

Ati “Hari ikibazo cya mubazi, hari n’ibindi bibazo bigendanye n’ubwishingizi bari batubwiye ko babugabanya ariko ntabwo byakozwe. Ikindi na Yego Moto iri kuturenganya, kandi ntabyo twari twarabwiwe.”

Umumotari ufashwe atari gukoresha mubazi acibwa amande y’ibihumbi 30 Frw.

Umumotari witwa Bizimungu Innocent we yagize ati “Dufite ikibazo cy’akarengane kuko twararenganye hano mu Mujyi wa Kigali. Icya mbere dutanga umusoro wa RURA, twishyura imisoro, tukanatanga ibihumbi by’umusanzu muri koperetive kandi ntacyo zitumariye. Ubu noneho dore batwambitse ibi byuma biri kudukata amafaranga 15%.”

RURA isobanura ko iyo umumotari akoze urugendo, atwara 90,2% y’ikiguzi; YEGO Moto igatwara 8,3% hanyuma 1,5% asigaye akagendera mu guhererekanya amafaranga.

Muri ayo mafaranga 8,3%, harimo amafaranga aya mubazi, aya internet umumotari ahabwa. Niba ukoze urugendo rwa 1000 Frw, umumotari atwara 902 Frw, Yego Moto igatwara 83% andi akagendera mu guhererekanya amafaranga.

Ubwishingizi bwa moto bwikubye gatatu

Abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka.

Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu. Irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Abamotari basobanura ko ubwishingizi busa n’ubwarushije agaciro moto, bagasaba ko iki kibazo cyigwaho mu buryo bwihariye. Bavuga ko ubwishingizi nubwo babwishyura mu byiciro, batigeze bamenyera igihe ingano y’amafaranga yazamukiye.

Abatanga serivisi z’ubwishingizi basobanura ko impamvu ibiciro byazamutse ari uko n’amafaranga yishyurwa mu gihe habaye impanuka yabaye menshi kurusha uko byari bisanzwe.

Sosiyete nyinshi z’ubwishingizi mu gihugu ntabwo zishingira abamotari kubera “ibihombo” zahuraga nabyo, ari nayo mpamvu itanga ubwishingizi bwa moto ari Radiant gusa. Mu 2019, iyi sosiyete yinjije miliyari na miliyoni 490 Frw ariko hishyurwa miliyari 3,6 mu mpanuka.

Mu 2020 ho yishyuwe miliyari 3,9 Frw mu gihe ayo yinjije avuye mu bwishingizi bwa moto yari miliyari 1,2 Frw.

Abamotari bahuriye mu Mujyi rwagati basaba ko ibibazo byabo bibanza kwigwaho
Bose bavuga ko muri iki gihe mubazi zisigaye zituma ntacyo binjiza kuko Yego Moto ibatwara menshi
Bamwe baparitse moto bagenda mu muhanda n'amaguru
Mu mihanda ntabwo imodoka zabashaga gutambuka kuko abamotari bari bawufunze
Mu Mujyi wa Kigali hafi y'ahahoze Gereza ya Nyarugenge, abamotari naho bahigaragambirije

F

Kuva mubazi zatangira gukoreshwa, abamotari bahorana akangononwa
I Nyamirambo ni uku byari bimeze ubwo iyi myigaragambyo yabaga
Polisi y’u Rwanda yahise ihagera, ihumuriza aba bamotari ku buryo bemeye kuva mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .