00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Christophe Bazivamo yasabye abikorera kwita ku buziranenge bw’ibyo bajyana ku isoko ryo hanze

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 May 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Bazivamo Christophe, yabwiye abikorera ko mu Karere hari amahirwe menshi y’ishoramari bakwiye kubyaza umusaruro, anashimangira ibijyanye no kwita ku buziranenge bw’ibicuruzwa kuko bizabafasha kwitwara neza ku isoko mpuzamahanga.

Yabibwiye abarenga 400 bahagarariye inzego z’abikorera mu Rwanda bari bateraniye mu mwiherero [wabaye hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022] i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Bazivamo yavuze ko ibibazo bikunze kubaho mu bucuruzi ari ukuba umucuruzi wo mu Rwanda ashobora kubona isoko mu Karere cyangwa n’ahandi, ariko hashira igihe gito ugasanga abuze ubushobozi bwo gukomeza kujyanayo ibicuruzwa.

Ikindi yagarutseho gikunze gukoma mu nkokora abacuruzi usanga ari ubuziranenge bw’ibicuruzwa. Yavuze ko bituma abacuruzi batakarizwa icyizere bikaba byanangiza isura y’igihugu.

Ati “Mu bucuruzi ndengamipaka cyangwa nyambukiranyamipaka, ikintu mugomba kwitaho ni ikijyanye n’ubuziranenge, bigomba kuba ari ibintu ushyiramo umwete.”

Yakomeje agira ati “Mu rwego rw’ubucuruzi, icyo kintu cy’ubuziranenge, ni ikintu abantu bakwiye guhagurukira bakacyitaho by’umwihariko.”

Bazivamo kandi yamaze impungenge abatekereza ko amasoko ashobora kwikubirwa n’abikorera bo mu bindi bihugu barusha abo mu Rwanda igishoro.

Yavuze ko amasezerano ashyiraho Umuryango wa EAC, agena uburyo bw’ubuhahirane, ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu binyamuryango ari nayo mpamvu abikorera baba bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe.

Avuga ko n’ubwo ayo masezerano yose afite ibyo ateganya mu rwego rwo kurengera inyungu za buri wese, abikorera bo mu Rwanda bakwiye kureka kuba ba nyamwigendaho niba bifuza kugira imbaraga zituma babasha guhatana ku isoko rigari.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa EAC, Bazivamo Christophe, yavuze ko mu Karere hari amahirwe menshi y'ishoramari abikorera bo mu Rwanda bashobora kubyaza umusaruro
Ambasaderi Mukaruliza Monique, Bazivamo Christophe na Bafakurera Robert ni bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi wa nyuma w'umwiherero wa PSF
Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Uburasirazuba, Bazivamo Christophe na Chairman wa PSF, Bafakulera Robert, ubwo bari bakurikiye ibiganiro byatanzwe n'abandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .