00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gikongoro: Padiri wari umaze amezi atanu ahawe inshingano yasezeye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Mutarama 2022 saa 04:20
Yasuwe :

Padiri Ingabire Emmanuel wari umaze amezi atageze kuri atanu yiyeguriye Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, Diyosezi ya Gikongoro, yasezeye ku bupadiri n’indi mirimo yose ijyana na bwo.

Padiri Ingabire yari yahawe ubupadiri tariki 21 Kanama 2021 muri paruwasi ya Kitabi. Yari aherutse guhabwa ubutumwa muri Paruwasi ya Kizimyamuriro iri mu Murenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin yabwiye IGIHE ko na we ari kumva ko uyu mupadiri yasezeye ariko avuga ko nyir’ubwite ariwe wabasha gusobanura impamvu zamuteye gusezera.

Ibaruwa yakwirakwijwe bivugwa ko yanditswe na Padiri Ingabire ivuga ko gusezera atari uko adafite umuhamagaro ahubwo ari uko Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro yanze kumwumva no kumushyigikira.

Biteganyijwe ko ubuyobozi bwa Diyosezi nibwakira iyi baruwa buzayisuzuma bugatanga igisubizo ku isezera ry’uyu mupadiri.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntabwo Padiri Ingabire yabashije kutwitaba kuko telefone ngendanwa itari iri ku murongo.

Padiri Emmanuel Ingabire yari afite inshingano muri Diyosezi ya Gikongoro
Padiri Ingabire yari aherutse guhabwa ubupadiri mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .