00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impinduka mu nshingano za Polisi: Igiye gusubizwa bumwe mu bubasha yahoranye

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 03:57
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko yatangiye kwiga umushinga w’Itegeko ushobora kuzatuma zimwe mu nshingano Polisi y’Igihugu yahoranye izisubirana, mu gihe zari zihariwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Uyu mushinga ugena ko Polisi y’u Rwanda izahabwa ububasha bwo kugenza bimwe mu byaha byiganjemo ibyo mu muhanda, aho kugenzwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu 2017, ubwo hashyirwagaho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zikorwa na Polisi y’Igihugu.

Isobanurampamvu ry’uyu mushinga rigaragaza ko nyuma y’izo mpinduka, byagaragaye ko hari imbogamizi mu mikorere ya Polisi y’Igihugu zikeneye gukemurwa mu rwego rw’amategeko kugira ngo nayo ishobore kuzuza neza inshingano zayo.

Zirimo kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha; kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n’icyaha; kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by’ibanze ahabereye icyaha; kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha (impanuka) byo mu muhanda n’ibindi.

Kuba Polisi y’Igihugu idafite ubwo bubasha mu rwego rw’amategeko ntibikwiriye ku rwego nk’uru rw’umutekano kuko ruba rukwiriye gukora ibikorwa by’ibanze by’ubugenzacyaha mbere yo gushyikiriza dosiye RIB.

Uyu mushinga w’itegeko ukubiyemo zimwe mu nshingano Polisi y’u Rwanda yahoranye binyuze mu Ishami ryayo rishinzwe Ubugenzacyaha, CID.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije guha polisi ububasha bushingiye ku mategeko bwo gukora ibikorwa by’ibanze byerekeye iperereza. Aha harimo nko gusaka, gufatira, gukusanya ibimenyetso no kushyikiriza RIB na raporo yabyo mu gihe kitarenze amasaha 24. Ugamije kandi guha Polisi ububasha bwuzuye bw’ubugenzacyaha ku byaha byo mu muhanda.

Umupolisi watorotse azajya afatwa nk’uwakoze icyaha aho kuba ikosa

Uyu mushinga w’itegeko Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, yamurikiye abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuri uyu wa 13 Mutarama 2022, ugena kandi ko gutoroka bizahinduka icyaha aho kuba ikosa nk’uko byari bisanzwe.

Impamvu izo mpinduka ziteganyijwe ni uko gutoroka ari kimwe mu bibazo bikeneye gushakirwa ingamba mu buryo bw’amategeko zatuma gutoroka bigabanuka, aho gukomeza kubihana nk’ikosa risanzwe ryo mu rwego rw’akazi.

Umushinga ugena ko Ofisiye umaze iminsi irenga 15 yikurikiranya ataboneka mu mutwe abarizwamo nta mpamvu yumvikana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

Utari ofisiye umaze iminsi 15 ataboneka mu kazi, we ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe. Rigena kandi ko iyo ofisiye cyangwa utari ofisiye ahamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo gutoroka, yarenze imipaka y’u Rwanda; yatorokanye imbunda cyangwa ibindi bikoresho bya polisi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu.

Hazashyirwaho Urwego rw’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi

Mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe, muri Polisi y’u Rwanda hazashyirwaho urundi rwego rw’Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi rugizwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’Abayobozi Bakuru Bungirije ba Polisi.

Uru rwego ruzaba rushinzwe imiyoborere ya buri munsi ya Polisi y’Igihugu mu gihe ubusanzwe Inzego z’ubuyobozi bwa RNP zari Inama Nkuru (High Council) n’Inama y’Ubuyobozi Bukuru (Senior Management Council).

Ubuyobozi Bukuru bwa Polisi buzaba bugizwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi n’Abayobozi Bakuru Bungirije ba Polisi.

Polisi y'Igihugu ishobora kwemererwa kuzajya igenza ibyaha bimwe na bimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .