00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyoni 38$ zigiye gushorwa mu bikorwa biteza imbere abaturiye Pariki z’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 10:23
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na Wildlife Conservation Society (WCS) bagiye gushyira mu bikorwa umushinga mugari ugamije guteza imbere abaturiye Pariki eshatu z’Igihugu, aya mafaranga akazanabafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyoni 38$ (arenga miliyari 38.4 Frw), aho uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu ku nkunga y’Ikigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, Green Climate Fund.

Ni umushinga uri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukomeza kurengera ibidukikije nta gice na kimwe gihejwe, yaba imijyi ndetse n’ibyaro. Hagati aho, Ibiro bya WCS mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bikazubakwa mu Rwanda.

Pariki zirebwa n’uyu mushinga ni Pariki y’Ibirunga, iya Nyungwe ndetse n’iya Mukura-Gishwati, hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Uyu mushinga uzafasha abaturage baturiye izi Pariki gukora ibikorwa bibyara inyungu mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, kuko ryagize ingaruka ku bikorwa byari bisanzwe bibabyarira inyungu birimo ubuhinzi n’ibindi.

Ibikorwa biteganyijwe harimo gufasha abaturage gukora ubuvumvu, ubukorikori ndetse no gufata neza amashyamba. Byitezwe ko uyu mushinga uzagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubuhinzi ndetse unagabanye impamvu zatumaga abaturage batema amashyamba mu rwego rwo gushaka imibereho.

Byitezwe ko abaturage bagera ku bihumbi 300 bazagirwaho ingaruka n’uyu mushinga, amashyamba ari ku buso bwa hegitari 6.800 yari yaratangiye kwangirika akabungwabungwa, mu gihe amashyamba ari ku buso bwa hegitari 103.200 azarindwa ingaruka z’iyangirika ry’ikirere.

Uyu mushinga uje gushyigikira gahunda ya Leta isanzwe igena ko 10% by’amafaranga yinjijwe na pariki, agomba kwifashishwa mu guteza imbere abaturage bayituriye

Abaturiye Pariki z'Igihugu zirimo iy'Ibirunga, iya Nyungwe n'iya Gishwati-Mukura bagiye kwakira umushinga wa miliyari 38.4 Frw ugamije kubateza imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .