00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasubije abatwerereye RDF kujya muri Mozambique kurengera inyungu z’Abafaransa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Nzeri 2021 saa 12:58
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zitari muri Mozambique ku bw’impanuka ahubwo zitabajwe n’iki gihugu kugira ngo zitange umusanzu wazo mu kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.

Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 boherejwe muri Mozambique batangiye ibikorwa byo guhashya ibyihebe byari bimaze imyaka isaga itatu byarajujubije abaturage bo muri Cabo Delgado.

Bibarwa ko abaturage barenga 3000 ari bo bamaze kwicwa n’ibyo byihebe, mu gihe abavuye mu byabo bo barenga ibihumbi 800.

Ubwo hatangazwaga ko u Rwanda rugiye muri Mozambique, humvikanye abahuza icyo cyemezo no kuba rufitanye umubano n’u Bufaransa ku buryo rwanatanga umusanzu warwo wa gisirikare mu kugarura amahoro muri Cabo Delgado, intara ikungahaye kuri gaz karemano, inacukurwa na sosiyete yo muri iki gihugu.

Agace kabereyemo imirwano muri Cabo Delgado, karimo umutungo kamere ufatika urimo na Gaz. Yashowemo imari na TotalEnergies y’asaga miliyari 20 z’amadolari ashobora kwiyongera akagera kuri miliyari 50$ mu mushinga wiswe LNG, Liquefied Natural Gas.

Gusa muri iki gihe kubera ibikorwa by’ibyo byihebe, uyu mushinga warahagaze. Mu gihe amahoro yaba yagarutse, byitezwe ko imirimo izasubukurwa.

Mu kiganiro Perezida Kagame na mugenzi we, Filipe Nyusi bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nzeri 2021, yasobanuye ko ibyavuzwe ntaho bihuriye n’ukuri.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitari bikwiye ko ubwicanyi bukomeza kubaho, hagatakazwa amafaranga ndetse n’ahazaza hakangirika.

Ati “Ku bikorwa ubwabyo, ntekereza ko byatanze umusaruro ariko binerekana ibyo dushoboye gukora yaba Mozambique n’u Rwanda twifashishije ubushobozi bwacu budahambaye. Twakora ibintu nk’ibi byivugira.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruri muri Mozambique ku bw’ubutumire bw’iki gihugu.

Yakomeje ati “Abatekereza ko twatumiwe cyangwa tukishyurwa ku byo turi gukora, nari kwishimira ko ari uko bimeze. Abo bantu bavuga ni inshuti zacu, ikibazo cyari icya Mozambique ni yo yadutumiye. Tuzakomeza gukorana, dukeneye inshuti zo gukorana na Mozambique. U Rwanda ruri gutanga umusanzu warwo.’’

“Ingabo z’u Rwanda ntiziri muri Mozambique ku bw’impanuka, ni ku butumire ndetse ubutumire bwo gukorana na bagenzi bacu muri Mozambique mu guhangana n’ikibazo.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu rugendo rwo kurwanya ibyihebe muri Mozambique u Rwanda rwiteguye gukomeza gukorana na Perezida Nyusi n’abaturage b’iki gihugu bigendanye n’icyerekezo bazagena.

Ati “Ntekereza ko ikibazo duhanganye na cyo ntabwo kizaba hano iteka, mu gihe dukemura ikibazo kizakomeza kurushaho kunoza umubano wacu, tugomba gukorana.’’

Mu mpera za Mata 2021, ni bwo Perezida wa Mozambique Filipe Jacinto Nyusi yagiriye uruzinduko rudasanzwe rw’umunsi umwe i Kigali. Mu byamugenzaga harimo gusaba mugenzi we Perezida Paul Kagame ubufasha bwa gisirikare kugira ngo abashe guhangana n’ibyihebe byari bimaze imyaka hafi itatu biyogoza Cabo Delgado.

U Rwanda rwabanje gukora isesengura ry’uko ikibazo cyifashe, hanyuma muri Nyakanga 2021, rwoherereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique gufatanya n’ingabo z’icyo gihugu guhashya imitwe y’iterabwoba.

Ibibazo by’umutekano muke muri Cabo Delgado bifite imizi mu 2017. Icyo gihe Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah wagabye ibitero byinshi mu mijyi itandukanye mu turere tugize iyi ntara turimo Palma, Macomia, Nagande, Muidube ndetse n’Ibirwa bya Vamuzi, Quefuque na Metundo.

Kugeza ku wa 5 Nzeri 2021, Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zamaze gufata imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

Nyuma y’urugamba rwo kwatsa umuriro ku byihebe, hakomeje urugendo rwo gusubiza abaturage mu byabo nyuma y’igihe bari mu nkambi z’impunzi.

Perezida Kagame yasubije abatwerereye RDF kujya muri Mozambique mu kurengera inyungu za Sosiyete yitwa TotalEnergies yo mu Bufaransa yasohye imari muri iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika
Perezida Kagame yagaragaje ko Ingabo z'u Rwanda ziri muri Mozambique ku bw’ubutumire bw’iki gihugu
Perezida Nyusi yavuze ko icyo bifuza ari uko ubuzima bugaruka muri Cabo Delgado, imishinga y’iterambere irimo n’uwa Total igasubukurwa
Perezida Kagame na mugenzi we, Filipe Nyusi bagiranye n’Itangazamakuru cyagarutse ku ngingo zitandukanye
Perezida Kagame yavuze ko ingabo z'u Rwanda zerekeje muri Mozambique kuko zari zitabajwe
Ubwo Perezida Kagame yifashishaga indebakure mu gukurikirana imyiyerekano ya gisirikare yakozwe n'Ingabo za Mozambique mu Nyanja y'Abahinde
Perezida Kagame na Nyusi bakurikiranye imyiyerekano y'ingabo mu Nyanja y'Abahinde
Ubwo ingabo zirwanira mu mazi ziyerekanaga mu Nyanja y'Abahinde

Amafoto: IGIHE na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .