00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Mozambique byemeranyije kwagura ubufatanye mu kurwanya ibyihebe by’i Cabo Delgado

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 Mutarama 2022 saa 04:56
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zasinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye, hagamijwe kurwanya ikibazo cy’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, ubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Joaquim Rivas Mangrasse yagiranaga ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen J Bosco Kazura.

Ari mu murongo wo kwagura ubufatanye ingabo z’ibihugu byombi zifitanye hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado.

Aya masezerano asinywe nyuma y’umunsi umwe inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zihuriye mu biganiro byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga yavuze ko amasezerano yasinywe azagura ubufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare, birimo no gutoza Ingabo za Mozambique ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado bikongererwa imbaraga.

Umugaba Mukuru w’ ingabo za Mozambique zirwanira ku butaka, Brigadier Chongo Vidigal yavuze ko ibizakorwa byose bigamije guhangana n’imbogamizi ingabo z’ibihugu byombi zahuye nazo mu mezi atandatu ashize batangije intambara ku mutwe w’iterabwoba wari warigaruriye Cabo Delgado.

Muri Nyakanga 2021 nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo z’Abapolisi 1000 kugira ngo bajye gutanga umusanzu mu rugamba rwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe.

Nyuma yo kugera muri iki gihugu, zatanze umusanzu ukomeye mu kubohora ibice bitandukanye byari byarigaruriwe ndetse n’abaturage batangira gusubira mu byabo.

Igisirikare cy'u Rwanda n'icya Mozambique byasinyanye amasezerano yo kwagura ubufatanye mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado
Ibi biganiro byahuje abasirikare bakuru ku mpande zombi
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aganira na mugenzi we wa Mozambique, Joaquim Rivas Mangrasse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .