00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburyo Kayibanda yigishijwe kwigomeka n’uruhare rwa Kinyamateka mu icengezamatwara ribi: Ikiganiro na Rwegera Damien (Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 09:29
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite amateka maremare yaranzwe ahanini n’ubufatanye ndetse no gushyira hamwe mu Banyarwanda, ari nacyo cyatumye abakoloni bagorwa no kubategeka, bikaba ngombwa ko bifashisha icengezamatwara rishingiye ku moko, ari naryo ryaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugira ngo abakoloni babashe gucamo Abanyarwanda ibice, byasabye ko bakoresha uburyo butandukanye, burimo kwigisha abayobozi ibijyanye no kwigomeka ndetse no gukoresha itangazamakuru mu gukwirakwiza icengezamatwara ry’amako.

Mu kiganiro na IGIHE, umwanditsi n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwegera Damien, akaba ari umuhanga mu bumenyamuntu (Anthropologie) no mu mibanire y’abantu (sociologie), yasesenguye bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze amateka y’u Rwanda kuva mu 1955.

Uyu mwanditsi yagarutse ku mateka yaranze ibice nka Nyanza, Kabgayi na Astrida-Butare, ndetse n’uburyo yamenyanye na Padiri Kagame wamubereye umwarimu. Yanagarutse ku mibereho y’abanyeshuri bigaga mu iseminari icyo gihe, dore ko ayo mashuri yari akomeye cyane muri iyo myaka.

Rwegera kandi yanagarutse ku mateka ya Kayibanda Grégoire wabaye Perezida wa mbere wayoboye u Rwanda atowe n’abaturage, kuva mu 1962 kugera mu 1973. Uyu mugabo wakoraga umwuga w’itangazamakuru mu kinyamakuru cya Kinyamateka, yagiye kubiminuza mu Bubiligi, ariko agezeyo yigishwa kwigomeka no gutegura imyigaragambyo, anahabwa amasomo ku bijyanye na politiki y’amashyaka menshi n’ibindi.

Ababiligi bari basobanukiwe uruhare rw’itangazamakuru mu icengezamatwara, bashyize imbaraga mu gukoresha Kinyamateka mu guhindura imyumvire y’abaturage, mu rwego rwo kubacamo ibice nk’uko babyifuzaga.

Yerekana uko Kinyamateka yageraga ku baturage bose mu buryo bwihuse hakoreshejwe inzego z’ibanze, amashuri, insengero kugera igeze no ku misozi, aho abize gusoma no kwandika basomeraga abandi, bityo ubutumwa burimo bukagera kuri bose.

Ku rundi ruhande, hari harashyizweho ikindi kinyamakuru cya Hobe cyari kigenewe urubyiruko, byose bikiyongera ku ruhare rw’abarimu mu kurushaho gukwirakwiza icengezamatwara mu bakiri bato barimo kwiga icyo gihe, ari nabo baje kuvamo abayobozi bakomereje mu mucyo wo gushyigikira ingengabitekerezo y’amako mu Banyarwanda.

Rwegera yagize ati “Abarimu babaye abantu bifashishijwe cyane gutanga amakuru yabaga ari muri Kinyamateka kuko nibo ba mbere bayihabwaga.”

Rwegera yanavuze ku bijyanye n’ivanguraruhu ryakorerwaga Abapadiri b’Abirabura, n’uko Abapadiri b’Ababiligi bagize ubwoba kubera umubare munini w’Abapadiri b’Abirabura bari batangiye gusohoka mu maseminari. Ibi byatumaga Abapadiri b’Ababiligi bashyira amananiza kuri bagenzi babo b’Abanyarwanda, ari nacyo cyatumye Musenyeri Bigirumwami ashyizeho Seminari Nkuru ya Nyundo, n’iya Nyakibanda.

Rwegera yagarutse ku Mujyi wa Butare-Astrida, ati “Ababiligi bifuje ko Butare yaba Umurwa Mukuru wa Rwanda-Burundi, nibwo Butare bayigize Umujyi ucyeye cyane. Niho honyine mu Rwanda icyo gihe wasangaga kaburimbo n’amatara ku mihanda. Nubwo i Nyanza hari Umurwa w’Umwami, Butare yari ifite hoteli nka Faucon, Ibis, … Ishuri ry’Indatwa ryigishaga abaforomo (assistants médicaux) abaganaga b’amatungo (Vétérinaire) n’abakoraga mu nzego z’ubuyobozi.

Rwegera yagarutse no kumibereho y’abanyeshuri b’Abirabura bigaga icyo gihe mu Bufaransa, uko bari babayeho, ashingiye ku buryo bari babayeho kuva yagera muri icyo gihugu mu 1969.

Rwegera Damien amaze imyaka 43 mu Bufaransa, ariko akaba yarakoze mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 aho yigishaga muri Kaminuza i Ruhande na Nyakinama

Uyu mwanditsi yanagarutse ku bitabo yandika kandi yerekana ibyiza byo kwandika amateka y’u Rwanda no kuyaganira ku bantu bayazi, bakagira uruhare mu kuyigisha urubyiruko.

Yasoje ashishikariza ababyeyi kwigisha abana babo Ikinyarwanda kuko nibwo buryo bwiza bwo kumenya amateka y’aho bakomoka.

Inshamake y’ubuzima bwa Rwegera Damien

Rwegera Damien yavukiye i Nyanza muri 1945 ari naho yatangiriye amashuri abanza, akomereza ayisumbuye muri Seminari i Kabgayi, ndetse yiga i Save na Kansi.

Mu 1969 nibwo yaje kwiga kaminuza mu Bufaransa, mu mijyi ya Paris na Strasbourg, aho yavanyi Impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (maitrise).
Yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Bufaransa no muri Canada.

Yabaye umukozi mukuru wa Loni (ONU) muri Afurika mu bijyanye no kurwanya SIDA. Ubu atuye mu mbago za Paris mu Bufaransa, aho ari mu kiruhuko. Arubatse, afite abana n’abazukuru.

Yanditse ibitabo n’inyandiko byatangajwe bijyanye n’ubumenyamuntu n’imibanire y’abantu (imiryango y’abantu muri Afurika, Ibibazo by’abakobwa batwara inda mu Rwanda, Sida muri Afurika n’ibindi).

Muri iki gihe akora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda cyane cyane ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

umwanditsi n’umushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, cyane cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwegera Damien, yasobanuye ibihe by'ingenzi byaranze igihe cy'ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .