00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urubanza rwa ’Prince Kid’ rwashyizwe mu muhezo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 May 2022 saa 10:13
Yasuwe :

Urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid witabye urukiko ku nshuro ya kabiri rwashyizwe mu muhezo nyuma yo kugaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya.

Ubushinjacyaha ni bwo bwasabye ko uru rubanza rushyirwa mu muhezo nyuma y’uko Inteko Iburanisha igizwe n’umucamanza umwe n’umwanditsi yatangiye kuruburanisha ku isaha ya saa tatu n’igice.

Nubwo Ishimwe Dieudonné yagejejwe mu rukiko mu gitondo cya kare, urubanza rwatangiye rukererewe ho iminota 30.

Mbere yo gutangira kuburanisha urubanza, uhagarariye Ubushinjacyaha yahise asaba ijambo maze agaragaza impungenge asaba ko urubanza rwabera mu muhezo.

Mu cyumba cy’iburanisha hari harimo abantu benshi biganjemo abanyamakuru bakurikirana bya hafi inkuru z’ubutabera.

Umushinjacyaha yavuze ko urubanza rwabera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’impamvu z’abahohotewe.

Ishimwe yabajijwe niba hari icyo abivugaho, asaba ko rutabera mu muhezo kuko n’ifatwa rye ryabereye ku karubanda kandi n’ibyo akurikiranyweho byatangajwe.

Yagaragaje ko kuba hari abatangabuhamya bafite impungenge na we yakabaye afite uburenganzira mu rubanza kugira ngo ibivugwa byose bimenyekane nkuko na we ibyo aregwa byose biri ku karubanda.

Umwunganira na we yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje busaba ko urubanza rubera mu muhezo babyita ko ari mu nyungu z’abahohotewe, atari ko babibona.

Yasabye ko urubanza rutabera mu muhezo kubera ko impamvu Ubushinjacyaha butanga nta shingiro zikwiye guhabwa kuko uwo yunganira n’ubundi afunze.

Yagaragaje ko kugeza ubu kuba Ishimwe Dieudonné agifunze nta bubasha yagira ku birebana n’abafitiwe impungenge n’Ubushinjacyaha.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba uru rubanza rurimo ingingo zishobora kubangamira uburere mbonezabupfura rukwiye kubera mu muhezo bityo asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka iburanisha rigakomeza.

Ibihe by’ingenzi byaranze umunsi wa kabiri w’urubanza rwa Prince Kid:

Yazinduwe

Si kenshi uzasanga ku rukiko runaka mu gihe hari ugomba kuhaburanira nka saa tatu ahagera mbere ho iminota 30. Ubundi abanyamakuru n’abandi bitabiriye urubanza nibo bakunze kuzinduka bifuza kureba uko uregwa agezwa ku rukiko.

Abitabiriye urubanza rwa Ishimwe Dieudonné nabo niko byagenze kuko benshi muri bo bahageze saa mbili za mu gitondo ndetse amaso bayatega ku bikingi by’amarembo y’urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nubwo harimo n’abari batunzeyo camera ngo baze gufata amafoto yinjizwa mu rukiko.

Byaje gutungurana nyuma y’uko bigeze isaha urubanza rwagombaga gutangiriraho abari hanze bagitegereje imodoka isanzwe itwara imfungwa mu gihe ku rundi ruhande urubanza rwari rwanzitse mu cyumba cy’iburanisha.

Saa tatu n’iminota 15 nibwo umunyamakuru wa mbere n’undi muntu utari mu nteko iburanisha, ubushinjacyaha, uhagarariye uburana, umutangabuhamya cyangwa uregwa bageze mu cyumba cy’iburanisha. Ishimwe yari yagezemo kare.

Umutekano wari wakajijwe

Niba warigeze ujya mu rubanza rukomeye bijyanye ahanini n’ibirego uregwa akurikiranyweho, wasanze umutekano wakajijwe ku buryo bwo hejuru.

Ku ruhande rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid na we umutekano wari wakajijwe ku rukiko kuko uhereye ku marembo y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, hari hari abashinzwe umutekano babiri kandi bafite imbunda.

Ku ruzitiro y’urukiko, ni ukuvuga ku butaka bw’urukiko hari abashinzwe umutekano impande n’impande.

Prince Kid ku myambarire ni nta makemwa

Nubwo Prince Kid afunzwe ariko ubona ko akibasha kwiyitaho kuko mu maburanisha ye yombi amaze kugera ku rukiko yambaye ikositimu kandi ubona ko asa neza ku maso.

Kuri iyi nshuro Ishimwe yari yambaye ikoti ry’umukara n’ipantalo yaryo bimwegereye ndetse n’inkweto z’umukara. Umurebye ku maso yari akomeye ndetse yananyuzagamo akamwenyura nubwo ari imbere y’umucamanza yagaragaraga nk’uwazinze umunya.

Gusohoka byabaye ibindi

Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko urubanza rubera mu muhezo ku busabe bw’ubushinjacyaha, urubanza rwamaze amasaha abiri n’iminota 30 humvwa ubwiregure bwa Ishimwe Dieudonne ku byaha akurikiranweho ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha.

Bijyanye n’uburyo umutekano wari wakajijwe, byasabye ko hashira isaha yose akiri mu cyumba cy’iburanisha mu rwego rwo kwirinda ko itangazamakuru naryo ryari ryahejwe rifata amafoto asohoka mu rukiko.

Byasabye gutegereza isaha n’iminota urubanza rupfundikiwe kugira ngo Prince Kid asohorwe mu cyumba cy’iburanisha.

Ishimwe Dieudonné Ageze hanze yabonye bamwe mu basanzwe ari Inshuti ze ahitamo kubaramutsa akoresheje ikiganza n’akamwenyu ku maso.

Ishimwe akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda amaze igihe ategura. Ashinjwa ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwategetse ko urubanza rwa Prince Kid rushyirwa mu muhezo kubera inyungu z'abatangabuhamya
Nyuma yo gushyira urubanza mu muhezo, umucamanza yategetse ko abari baje kurukurikirana basohoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .