00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatoraguwe n’abakobwa bari gutashya! Agahinda ka Tuyizere umaze imyaka 27 atazi umuryango we (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Mutarama 2022 saa 05:38
Yasuwe :

Imyaka 27 irashize benshi bakigendana intimba yaturutse ku bikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana miliyoni irenga y’Abanyarwanda.

Ibikomere ni byinshi! Hari ababifite ku mubiri bigaragarira buri wese hari n’abandi babigendana ku mutima bitewe n’ubuzima bavukiyemo, uko babayeho n’ibyo banyuzemo.

Muri abo harimo Tuyizere Jean de Dieu wavutse mu 1994 muri Mata umubyeyi we akaza kumusiga akiri uruhinja ruto cyane ari guhunga. Uyu musore iyo muganira akubwira ko ntacyo ashinja umubyeyi we kuko ashobora kuba yarabonye ibintu byakomeye agahitamo gusiga umwana kugira ngo nihagira umugiraneza uzamutoragura azamurere.

Tuyizere avuga ko yavukiye i Butare ahahoze hitwa muri Komini Ntyazo mu Gasantere kitwa mu Gati. Yavutse mu 1994 gusa amatariki yavutseho ntabwo ayazi ndetse nta n’amazina ye y’ukuri azi agendera ku yo abamutoraguye bamwise.

-  Uko uyu musore yatoraguwe n’abakobwa bari gutashya…

Uyu musore w’imyaka 27 avuga ko abamutoraguye bamubwiye ko bamubonye hagati ya tariki 10 na 20 Mata 1994.

Icyo gihe Jenoside yari irimbanyije ndetse barimo bahunga bava i Gashora berekeza mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Bageze ahitwa mu Gati baracumbika.

Uyu ngo wari umuryango w’abakobwa bari kumwe na se na nyina. Aho hantu baraharaye. Icyo Tuyizere avuga ko bamubwiye bibuka ni uko bacumbikiwe n’umukecuru.

Igihe cyarageze kubera inzara kandi bakaba bari bafite n’undi mwana na we wari muto bajya gushaka ibintu byo kubatunga, bigabanyamo ibice bamwe bajya no gutashya, aha ni ho abakobwa batatu bari bagiye gushaka inkwi baje kumugwaho.

Tuyizere ati “Hari abantu batatu barimo mama wanjye ubu tubana wanantoraguye ndetse na mama wanjye muto w’umubikira n’undi witwa Aurélie. Bagiye gushaka inkwi kugira ngo batekere umwana igikoma na bo barebe uko bigenza. Bambwiye ko bageze ahantu hari umurima w’amasaka bambona mu muringoti. Icyo gihe uwitwa Nyirabahizi Theresie ni we wantwaye ni na we tubana. Nari ndi hagati y’amezi abiri n’ane. Icyo gihe bambwira ko nari nambaye akenda ko hejuru karimo amabara y’umweru yijimye ndetse n’umutuku.”

Avuga ko nta yandi makuru babashije kubona aho hafi kuko n’inzu zari aho zari zarasenyutse. Bakimara kumutoragura nyuma bageze aho bari bacumbitse bahise bita uyu musore amazina.

Nyuma bakomeje guhunga bageze ahitwa i Muganza aba ariho abatirizwa. Nyuma ya Jenoside bamusubirana i Gashora.

Uyu musore avuga ko nyuma bamujyanye mu Matyazo mu gace bamutoraguyemo akahasura akareba uko hameze akanabaza amakuru ariko ntibigire icyo bimufasha. Avuga ko nta kintu kidasanzwe yavuga ko yabwira umuntu agahita amwibuka cyane ko umubyeyi we yamusize akiri muto cyane.

Ati “Matyazo hari ahantu hari igiti kinini cy’inturusu nagiye no kuhasura. Aho niho banjyanye banshushanyiriza aho bankuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndi umwana nari nanutse kubera impamvu y’ubuzima. Njye ntabwo nigeze nonka nabayeho ntunzwe n’amata. Abo bantu bantoraguye ntabwo bari kubasha kunyonsa kuko bari abakobwa.”

-  Ishimwe ni ryose ku babyeyi b’abagore!

Tuyizere avuga ko n’ubwo uwo yita umubyeyi we yavutse mu 1968 yatinze gushaka kugira abanze amurere ku buryo yashatse ari mu myaka irenga 30 kugira ngo amwiteho.

Ati “Yashatse niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, tujyana kubana ku Ruhuha. Aho yashatse, abana yabyaye uko ari batatu ni umuryango wanjye nanjye ndi umuryango wabo.”

Avuga ko yashakanye n’umugabo na we ufite abana kuko yari yarapfushije umugore ariko bo kumwiyumvamo bikagorana ariko na bo bikagenda biza. Ngo nta wundi muntu wanditse mu byangombwa bye nk’umubyeyi uretse uyu wamubaye hafi witwa Nyirabahizi Theresie kandi akaba aterwa ishema na we.

Ati “Mama wanjye wantoraguye no mu byangombwa byanjye by’ishuri ni we wanditsemo kuko ntabwo byari gukunda ko niga ntafite ibyangombwa birimo n’umubyeyi. Nshimira ababyeyi. Ababyeyi b’abamama aho bari bubahwe. Nta na rimwe nigeze numva nigunze kubera ko ntari kumwe n’abambyaye. Nta n’ikintu nabuze mbona ko gishoboka kuboneka akakinyima kubera ko atari umubyeyi wanjye.”

Uyu musore ashishikariza abana bameze nkawe gukora, bakirengagiza amateka mabi banyuzemo kuko Leta y’u Rwanda ntawe iheza. Asaba umuntu wese wabona hari abantu azi basa na we kuzamufasha akamugezaho akareba ko hari umusaruro byatanga.

Avuga ko nta mafoto cyangwa ibindi bimenyetso bihari bimugaragaza akiri muto cyane.

Tuyizere Jean de Dieu yatoraguwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari uruhinja rutazi icyatsi n'ururo
Uyu musore w'imyaka 27 arashakisha umuryango we
Ifoto ya Tuyizere yo mu buto bwe
Uyu musore na Nyirabahizi Theresie wamureze

Amafoto ya IGIHE: Igirubuntu Darcy

Video: Mucyo Jean Regis


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .