00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Batangije umushinga wa miliyoni 10 Frw mu kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 14 Ugushyingo 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Ingingo y’imihindagurikire y’ibihe ni imwe mu zihangayikishije ibihugu byo hirya no hino ku Isi birimo n’u Rwanda nk’uko biherutse kugaragazwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya.

Ubwiyongere bukabije bw’imyuka ihumanya ikirere bukomeje kwangiza isi kandi Ibiza bikabije biterwa n’ iyi mihindagurikire y’ibihe bikomeje kwiyongera ku buryo bukabije.

Ibyo biza birimo ubushyuhe bukabije, inkubi z’imiyaga, imvura nyinshi cyangwa amapfa y’ igihe kirekire, imyuzure, n’inkongi z’imiriro.

Ibi biza bigira ingaruka mbi ku buzima rusange ndetse zimwe muri izo ngaruka zigaragara no mu Rwanda.

Zimwe mu ngaruka mbi ku buzima ziterwa n’ibi biza harimo ikwirakwizwa ry’indwara ziterwa n’udukoko; n’igabanyuka ry’umusaruro w’ibihingwa n’amatungo ritera inzara no kutihaza mu biribwa. Ibiza kandi bituma habaho kwimuka no gusuhuka kw’abaturage biturutse ku mpamvu zo kubura amikoro no gushaka amaramuko.

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo kuri iki kibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, abayobozi baturutse impande zose z’isi bahuriye i Glasgow mu nama ya mbere nini ku isi iganira ku mihindagurikire y’ibihe. Nta kabuza ko ibyemezo bizafatirwa mu nama y’uyu mwaka y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe izwi ku izina rya ‘United Nations Climate Change Conference (COP26)’ mu rurimi rw’ icyongereza, bizagira ingaruka nziza ku buzima bwa muntu.

U Rwanda, nk’igihugu cyugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kiri ku isonga mu ntambara yo guhangana n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi. N’ubwo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda bifite uruhare ruto mu nkomoko y’iki kibazo (Munsi ya 0,01% gusa by’ibyuka bihumanya ikirere ku isi byoherezwa n’u Rwanda), ibi bihugu biri mu byugarijwe cyane n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.

Ubwiyongere bukabije bw’imvura ndetse n’amapfa y’igihe kirekire mu duce dutandukanye tw’ igihugu bikomeje kwangiriza bikomeye Abanyarwanda.

Biyemeje gutanga umusanzu wabo

Nyuma yo kubona izi ngaruka, abanyamuryango ba koperative ‘Twite ku Buzima’ yo mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Mutenderi yatangije gahunda yo gutera ibiti 15,000, ku buso burengaho gato hegitari ebyiri. Imirimo yo gutera ibi biti byose izatwara agera kuri 10,000,000 RWF.

Umuyobozi wa koperative Twite ku Buzima, Marie Jose Mukeshimana, yavuze ko batekereje kwiha intego yo gutera ibiti nyuma yo kubona ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigira ingaruka nyinshi ku bantu cyane cyane abazinzi bo mu cyaro bafite ubushobozi buke.

Ati “Iyo gahunda twayitekerejeho kubera ikibazo kinini cyugarije imihindagurikire y’ ikirere. Twebwe nk’ abahinzi bato bo mu cyaro tugira ingaruka zikomeye cyane zituruka ku isuri bigatuma dutakaza ubutaka bwiza bweraho imyaka bityo umusaruro ukagabanyuka cyane.”

“Ibiti rero bizagabanya isuri ndetse bigabanye n’ ibindi biza biterwa n’ imihindagurikire y’ ikirere. Niyo mpamvu nyamukuru yatumwe dutangira gutera ibi.”

Yakomeje avuga ko ubutaka bwo guteraho iri shyamba bamaze kububona biturutse mu misanzu bagiye bishakamo nk’abanyamuryango.

Ati “Ubutaka bwo gutera ishyamba buri munyamuryango hari umugabane yatanze twongeraho umusaruro twakuye mu mboga.”

Uretse amafaranga yamaze kuboneka, kuri ubu hari gukusanywa andi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitandukanye. Ni igikorwa cyatangijwe na Jean Chrysostome Bikomeye, Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko akaba avuka muri aka gace.

Uyu Bikomeye yiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (PhD) muri Medical College of Wisconsin.

Yavuze ko yahisemo gushyigikira abagize iyi koperative kuko yagiye akora ubushakashatsi bwibanda ku isano iri hagati y’ibiza biterwa n’ imihandagurikire y’ ikirere n’ ubuzima.

Imwe muri izo nyandiko yibanda ku bikorwa bitandukanye birimo bikorwa mu mpande zose z’ Isi mu kurwanya imihandagurikire y’ ibihe n’ ingaruka nziza bigira ku buzima, aho anatanga umurongo mugari abashakashatsi bashobora gukurikiza.

Mu yindi nyandiko aherutse gusohora, Bikomeye n’ abandi bashakashatsi bibanda ku buryo ibidukikije byagira uruhare runini mu kurwanya ibibazo byinshi bihangayikishije Isi harimo ihindagurika ry’ ibihe, icyorezo cya COVID-19, n’ indwara zidakira harimo iz’ umutima na kanseri.

Mukeshimana yakomeje avuga ko iby’ibanze byamaze kuboneka ku buryo n’ubutaka buzaterwaho iri shyamba buri gutunganywa.

Ati “Ikintu cyari gihenze cyane ni ubutaka kandi turabufite. Twanatangiye kubutegura. Ibikorwa byinshi turabyikorera. Amafaranga menshi azakenerwa ni ay’ ibiti ndetse no kubikurikirana kugeza bitangiye gutanga umusaruro.”

“Umushinga wose uzatwara amafaranga agera kuri nibura miliyoni 10 FRW harimo nayo twamaze gukoresha kugeza ubu. Andi yo gutera ibiti tuzagenda tuyashaka. Amwe azagenda ava mu mboga dusarura ariko na Bikomeye hari ayo arimo akusanya yo kudutera inkunga kandi yatwijeje ko aturi inyuma muri iki gikorwa.”

Kugeza ubu abanyamuryango ba koperative ‘Twite ku Buzima’ bavuga ko iki ari igikorwa bakoze batagamije ubucuruzi ariko bakemeza ko hari igihe kizagera iri shyamba rigatangira kubazanira inyungu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyize imbaraga muri politike yo kurengera ibidukikije, by’umwihariko haterwa amashyamba ndetse n’ayashaje agasazurwa.

Muri Ugushyingo 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda, aho ibigo byayo n’ibyigenga bihabwa imisozi bizateraho amashyamba bikayakurikirana kugeza akuze hagamijwe gukomeza kwirinda ko amashyamba acika no gukomeza kongera ingano yayo.

Ikigo runaka gihabwa umusozi wo guteraho ishyamba, kikarikurikirana kugeza rikuze ubundi rishyigakirizwa Leta.

Mu rwego rwo gukomeza kurengera amashyamba, Leta iteganya ko 80% by’amashyamba yayo azaba acunzwe n’abikorera mu 2024. Kugeza ubu hegitari 21655 z’amashyamba ya Leta, zingana na 35,58% zimaze kwegurirwa abikorera.

Imirimo yo gutera iri shyamba yaratangiye
Abanyamuryango b'iyi koperative bihaye intego yo gutera ishyamba riri ku buso bwa hegitari ebyiri
Gutera ibi biti bizatwara miliyoni 10 Frw
Bihaye intego yo gutera ibi biti mu rwego rwo kurwanya imihindagurikire y'ibihe
Iri shyamba nirimara gukura ryitezweho kuzagira uruhare mu kurwanya imihindagurikire y'ibihe muri Ngoma n'ahandi
Imwe mu mirimo y'ibanze barayikorera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .