Bloomberg yatangaje ko ubu buryo butaremezwa neza, ariko bitarenze uyu mwaka bushobora kuba bwatangiwe gukoresshwa.
Hari hamenyerewe ko serivisi za sosiyete ya Apple nka Apple Music, iCloud, Apple TV Plus, Apple Fitness Plus, na Apple Arcade arizo zishyurwa ku kwezi ariko hagiye kwiyongeraho na telefoni za iphones ndetse na Ipad.
Bloomberg itangaza ko iri fatabuguzi ry’ukwezi ritazaba ringana n’igiciro gisanzwe cyagenwe cyo kugura telefoni cyangwa ipad mu byiciro, aho washoboraga kuyihabwa ukayishyura mu mezi 12 cyangwa 24. Aha ho hazajya hiyongeraho n’amafaranga yo kuvugurura porogaramu zayo (Updates) mu gihe bibaye ngombwa.
Iyi Serivisi yo kwishyura ifatabuguzi izahuzwa na konti ya Apple izwi nka ‘Aplle ID’ isanzwe ikoreshwa n’abakiliya bayo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!