00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple yabaye ikigo cya mbere cyagize agaciro ka miliyari 3000$

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Mutarama 2022 saa 08:37
Yasuwe :

Ikigo cy’Abanyamerika gikomeye mu bucuruzi bw’Ibikoresho by’Ikoranabuhanga, Apple, cyabaye icya mbere ku Isi cyujuje miliyari 3000$ z’agaciro gifite ku isoko.

Umugabane wa Apple wazamutseho nibura ku kigero cya 5,800% kuva ubwo uwagishinze ndetse akanakibera umuyobozi Steve Jobs yamurikaga bwa mbere telefoni yo mu bwoko bwa iPhone mu 2007.

Apple iri mu bigo bitahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 ahanini bitewe no kuba abantu benshi bari bakeneye ibikoresho bitandukanye bibafasha gukomeza ubuzima muri icyo gihe hari harafashwe ingamba zikakaye zo kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Umusesenguzi mu Kigo cyigenga Kigenzura imikoreshereze y’imari muri Amerika, Wedbush, Dan Ives, yashimangiye ko intambwe yatewe na Apple idasanzwe.

Ati “Kugera kuri miliyari 3000$ ni andi mateka kuri Apple ikomeje kwereka abayishidikanyaho ko bibeshya.’’

BBC yanditse ko byasabye Apple amezi 16 gusa kugira ngo agaciro kayo ku isoko kazamuke kave kuri miliyari 2000$ kagere kuri miliyari 3000$. Ni izamuka rifitanye isano no kuba mu gihe cya Guma mu rugo, abantu benshi barerekeje ubuzima bwabo mu kwifashisha ibikoresho bitandukanye birimo smartphones, tablets na za mudasobwa zigendanwa.

Muri Kanama 2018 ni bwo Apple yaherukaga kwandika amateka yo kuba ikigo cya mbere muri Amerika cyagize agaciro ka miliyari 1000$.

Muri Apple, iPhone yihariye nibura kimwe cya kabiri cy’ibyacurujwe n’iki kigo gifite n’izina mu gukora iPad na mudasobwa zo mu bwoko bwa Mac.

Kuri ubu iki kigo cyerekeje ishoramari ryacyo mu gukora porogaramu zigurishwa binyuze muri Apple store, wagereranya n’ububiko bubarizwamo software nka iCloud n’izindi serivisi zirimo iz’umuziki na televiziyo.

Muri Kanama umwaka ushize, Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yahawe imigabane irenga miliyoni eshanu muri iki kigo abikesha kuba yari amaze imyaka icumi mu kazi.

Imibare y’ikigo gikorana na Komisiyo y’Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Amerika yerekanye ko Tim Cook yagurishije imigabane myinshi ku gaciro k’arenga miliyoni $750.

Apple yamamaye mu gukora ibikoresho birimo mudasobwa zigezweho za iMac na telefoni za iPhone, yashinzwe na Steve Jobs mu 1976; yafatanyije na bagenzi be Steve Wozniak na Ronald Wayne.

Iki kigo cyageze ku isoko ry’imari n’imigabane mu ntangiriro za 1980, icyo gihe cyari gifite agaciro ka miliyari 1.8$. Mu Ugushyingo 2021, mudasobwa ya Apple yakozwe bwa mbere na Wozniak na Jobs yagurishijwe 400.000$ muri cyamunara muri Amerika.

Apple yabaye ikigo cya mbere cyagize agaciro ka miliyari 3000$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .