00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elon Musk yaguze Twitter

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 April 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Ubu ntibikiri amagambo. Umukire wa mbere ku Isi, Elon Musk, yaguze urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuri miliyari 44$.

Uyu muherwe, nyiri Tesla na SpaceX, yamaze kumvikana n’Inama y’Ubutegetsi ya Twitter kugira ngo agure uru rubuga nkoranyambaga ku gaciro ka 54,2$ ku mugabane umwe.

Uyu mugabo yasobanuye ko abona Twitter nk’urubuga rwo kuganiriraho ingingo z’ingenzi ku buzima bwa muntu.

Yavuze ko ashaka kugira Twitter urubuga nkoranyambaga rwiza, ruha abantu uburenganzira bwo kwisanzura bakavuga ibyo batekereza, akaruha imikorere mishya ku buryo rushobora kwizerwa kurushaho.

Igurwa rya Twitter ribaye mu gihe hari hashize igihe uru rubuga rwikomwa n’abantu b’ingeri zose ku buryo hari n’abanyapolitiki barunenga bavuga ko rubangamira ukwishyira ukizana kwabo mu gutanga ibitekerezo.

Umwaka ushize, Twitter yahagaritse konti y’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Elon Musk yari asanzwe afite imigabane ingana na 9% muri Twitter. Mu ntangiriro za Mata nibwo yatangiye gutangaza ko afite gahunda zo kuba yagura uru rubuga.

Byitezwe ko mu mpera z’uyu mwaka aribwo igura n’igurisha rya Twitter rizaba ryarangiye.

Elon Musk yamaze kwemeranya n'Inama y'Ubutegetsi ya Twitter ko agomba kwegukana uru rubuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .