00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Injira muri Norrsken yitezweho guhindura Kigali igicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga muri Afurika (Amafoto)

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Mutarama 2022 saa 07:26
Yasuwe :

Ku baheruka mu Mujyi wa Kigali nko mu myaka itatu ishize bibuka ahahoze Ecole Belge; iryo shuri ryari riherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati aho ryari haravuguruwe, ubu ni ho habarizwa Ikigo Norrsken.

Norrsken Kigali House ni ikigo gifite intego zo gufasha no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y’ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi.

Iki kigo cyatangijwe i Kigali kubera icyizere uyu mujyi ufitiwe mu rugendo rwo kuba igicumbi kibarizwamo ikoranabuhanga rigezweho ku Mugabane wa Afurika.

Norrsken yubatswe hagamijwe guhuza ba rwiyemezamirimo bato mu ikoranabuhanga no kubafasha kuganira n’abandi hagamijwe kubagira inama no gushora imari mu mishinga yabo aho bibaye ngombwa.

Umuyobozi wa Norrsken Kigali House, Murasira Pascal, yabwiye IGIHE ko nubwo igihugu cyateye intambwe mu guteza imbere ikoranabuhanga ariko hakenewe kongerwamo imbaraga ku buryo birenga Afurika no hanze yayo.

Yagize ati “Mu gihe twaba dufite ba rwiyemezamirimo bagenda bazamuka, bamaze kugira aho bagera ku mugabane, n’abana bato bajya bagera mu ishuri bakabona abo bareberaho.’’

Yasobanuye ko kubaka urwego rwa ba rwiyemezamirimo ruzatuma ibihugu bishobora kwiteza imbere bikanitunga bitarindiriye inkunga z’amahanga kuko byashyize mu bikorwa imishinga ifitiye benshi akamaro.

Muri iki cyerekezo, Norrsken ishaka kwagukira mu bice bitandukanye by’Isi yinjiriye mu Rwanda aho ibona nk’irembo rizatuma ibikorwa byayo bihita bikwira muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Murasira yavuze ko Norrsken Rwanda idaha ba rwiyemezamirimo bose amafaranga ahubwo abafite imishinga yabengutswe n’abashoramari ari bo bashobora gushorwamo imari.

Yakomeje ati “Hari ibigo twamaze guha igishoro ariko bikorwa tugura imigabane. Dufite abandi bantu batanga amafaranga ku bindi bigo. Si ba rwiyemezamirimo gusa bahari ahubwo hari n’abandi batanga amafaranga. Kuba twarubatse aho abatanga amafaranga n’abayashaka bashobora guhurira, twumva ari umusanzu ufatika. Biragoye ko wahura n’abo bantu byoroshye ariko iyo mufite ahantu hamwe muhurira bituma ya mikoranire irushaho kuba myiza.’’

Mu gihe rwiyemezamirimo hashimwe umushinga w’igitekerezo cye, ikigo gishobora kuwushoramo imari binyuze mu kugura imigabane nk’uko amategeko mpuzamahanga abigena mu kubara agaciro kayo.

Mu myubakire ya Norrsken Kigali House, yagennye ahantu abayikoreramo bazaba bafite ibiro, aho bashobora kwakirira abashyitsi babo haba mu nyubako cyangwa mu busitani buteye amabengeza bwatewemo.

Nk’ikigo gikora imishinga y’ikoranabuhanga, umwihariko wacyo ni uko ibikoresho byayo byinshi biryifashisha kuva ku gufungura umuryango ukwinjiza mu nyubako kugera kuri internet yihuta yorohereza abayikoresha kureba ibigezweho.

Inyubako zayo zubatswe mu buryo butangiza ibidukikije, kuva ku bikoresho byifashishijwe mu kuyivugurura kugera ku bisenge byayo bizengurukijwe imirasire y’izuba.

Murasira ati “Uko wubaka mu buryo bubungabunga ibidukikije ni ko ugabanya ikiguzi cy’ibintu bimwe na bimwe. Kuri ubu amashanyarazi dukoresha ku kigero cya 90% aturuka ku mirasire y’izuba.’’

“Dufite uburyo bwo gufata amazi, hari ubwo mu butaka. Amazi yose dukoresha azajya ava mu yo twafashe mu bigega. Imyanda yose izajya iva mu bikorwa dukora tuzajya tuyifata tuyibyaze ibindi bikoresho.’’

Kugera ubu hari ba rwiyemezamirimo 250 bo mu bice bitandukanye bya Afurika bamaze gutangira gukorera muri iki kigo. Muri bo harimo abo mu Rwanda n’ibigo byabo nk’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RICA), Pesa Choice, Spenn Rwanda, Gatera Steven, Illume Creative, Berabose Design na Olado Business Group ikorera ubucuruzi kuri internet.

Inyubako zikoreramo Norrsken zatangiye kubakwa muri Gashyantare 2021. Ziganjemo izavuguruwe mu zahoze zikoreramo Ecole Belge.

Mu cyiciro cya mbere cyo kwakira ba rwiyemezamirimo, mu ntangiriro z’Ukuboza, abagera kuri 250 batangiye kuhabyaza umusaruro. Biteganyijwe ko inyubako z’icyiciro cya kabiri zizuzura muri Gicurasi 2022 ahazajya hakira ba rwiyemezamirimo 750 mu gihe icyiciro cya gatatu cy’ahazajya hakira 200 kizuzura mu Ukuboza 2022.

Ishoramari ryose rya Norrsken mu Rwanda ubariyemo n’inyubako zayo ringana na miliyoni 20$, akabakaba miliyari 20 Frw. Nikimara kuzura kizaba ari cyo kigo cya mbere muri Afurika gikora imishinga yo guhuza ba rwiyemezamirimo mu by’ikoranabuhanga, bahabwa aho gukorera n’ubundi bufasha.

Muri Afurika hose, iki kigo giteganya gushora agera kuri miliyoni 250$, agera kuri miliyari 250 Frw.

Norrsken Foundation ni ikigo cyashinzwe n’umukire Niklas Adalberth mu 2016, gifite intego zo gufasha ba rwiyemezamirimo bafite imishinga y'ikoranabuhanga yakemura bimwe mu bibazo byugarije Isi
Inyubako z'iki kigo ziri ahahoze Ecole Belge mu Mujyi wa Kigali rwagati
Ba rwiyemezamirimo bashyiriweho aho gukorera ariko banafite aho bakorera inama zitandukanye
Mu gihe cyo gukora inama cyangwa kuganira n'abandi hifashishijwe ikoranabuhanga, hari ibyumba byabugenewe byateganyijwe
Ba rwiyemezamirimo biganjemo abo mu Rwanda batangiye gukorera muri iki kigo
Icyiciro cya mbere cy'inyubako za Norrsken mu Rwanda cyubatswe binyuze mu kuvugurura amashuri yakoreragamo Ecole Belge ajyana n'igihe
Izi nyubako ni zo zikoreramo ba rwiyemezamirimo 250 bakiriwe mu cyiciro cya mbere
Izi nyubako kuva imbere hazo ugana hanze hubatse mu buryo butangiza ibidukikije
Izi nyubako zatangiye kubakwa muri Gashyantare 2021 ndetse zitangira gukoreshwa mu Ukuboza k'uwo mwaka
Norrsken Foundation ifasha mu guha ba rwiyemezamirimo ubujyanama, kubahuza n’abandi bashoramari no kubatera inkunga mu kuzamura umusanzu wabo mu rugendo rubaganisha ku kuba ibyitegererezo ku ruhando mpuzamahanga
Norrsken yahisemo gutangirira ishami ryayo muri Kigali kuko iwubonamo imbaraga zo kwihutisha ikoranabuhanga mu ngeri zose
Abakorera n'abasura Norrsken begerejwe ahantu bashobora kuzajya banywera ikawa bigizwemo uruhare na Kivu Noir Coffee
Aha hateganyirijwe kwakira ibikorwa bitandukanye bihuza ba rwiyemezamirimo n'abashoramari. Mu bihe bisanzwe hashobora kwakira abantu bagera kuri 250
Hagati y'inyubako hagiye hashyirwa intebe zishobora kwifashishwa n'abashaka kuganira
Izi nyubako zikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba ku kigero cya 90%
Pesa Choice iri mu bigo byo mu Rwanda byamaze kubona igishoro ibikesha Norrsken
Iyi nyubako nshya iri kubakwa nimara kuzura izakira ba rwiyemezamirimo bagera kuri 750 baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika
Imyubakire yose yibanze ku kubungabunga ibidukiije
Iki kigo cyitezweho gushyigikira icyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba icyitegererezo mu Karere mu guhanga udushya no kwihangira imirimo
Ishoramari rya Norrsken mu Rwanda ringana na miliyari 20 Frw
Mu 2019 ni bwo Norrsken yatangaje ko igiye gufungura ishami mpuzamahanga ryayo mu Rwanda
Buri wese ashobora gufata icyumba aganiriramo n'abandi yifashishije ikoranabuhanga
Umuyobozi wa Norrsken Kigali House, Murasira Pascal, yasobanuye ko bahisemo gushyira ishami mu Rwanda kubera uko ruhagaze mu iterambere ry'ikoranabuhanga
Mu kwinjira mu nyubako hifashishwa ikoranabuhanga, utahakora ntiyakwinjira bimworoheye
Mu bice bitandukanye by'iki kigo hatangiye guterwa ubusitani
Mu bice bitandukanye hatewe indabo zituma abantu baganira banagerwaho n'akayaga

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Nezerwa Salomon


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .