Ni ibitangazwa mu gihe mu Rwanda hateraniye Inama Mpuzamahanga ya 15 yiga ku buryo bwo kwifashisha ikoranabuhanga rya Iyakure mu myigire n’imyigishirize mu bihugu bya Afurika [15th eLearning Africa Conference].
Ni inama yitabiriwe n’abayobora za ministeri zishinzwe uburezi mu bihugu bya Afurika, abashinzwe ikoranabuhanga, inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi, abikorera muri uru rwego n’abafatanyabikorwa.
Ubwo yafunguraga iyi nama, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko mu bihe bya Covid-19 igisubizo mu nzego zose cyabaye gukoresha ikoranabuhanga ari nayo mpamvu mu rwego rw’uburezi hagomba gushyirwamo imbaraga. Ni ibintu avuga ko bizatuma Isi ihora yiteguye.
Ati “Muri ibi bihe tuvuyemo bya Covid-19 twabonye ko mu nzego zose igisubizo ari ugukoresha ikoranabuhanga, ariko noneho twebwe nk’abashinzwe uburezi ni nko kwigira ku masomo yagaragaye kugira ngo turusheho kunoza.”
Yakomeje agira ati “Iyi nama isanzwe ibaho, uyu munsi ni inshuro ya 15, buri gihe twavugaga imyigishirize ikoresheje ikoranabuhanga, ariko icyorezo cya Covid-19 kije ngira ngo nta n’umwe wari witeguye ko tugomba guhita tujya gukoresha ikoranabuhanga ariko ibibazo byari bitandukanye bitewe n’igihugu. Uyu munsi rero turimo kureba iri koranabuhanga ko twabonye ko ariryo rishobora gutabara mu bihe nk’ibi, ni gute noneho twarihuza n’ireme dushaka.”
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko nk’uko byagaragaye gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize by’umwihariko gukoresha uburyo bwa ‘Iyakure [eLearning], byagaragaje ko bitanga umusaruro by’umwihariko mu bijyanye n’ireme ry’uburezi.
Ati “Ikoranabuhanga iyo rikoreshejwe neza ryongera rya reme ry’uburezi tuvuga, ngira ngo na hano mwabibonye, uyu munsi rero twaje kwigira hamwe uko twafatanya kugira ngo rya koranabuhanga ritange umusaruro wifuzwa.”
Ku rundi ruhande ariko avuga ko gukoresha ikoranabuhanga bihenda, ahanini ugasanga ibikorwaremezo birimo Internet biba bihenze ndetse hari n’imbogamizi z’uko ritagera kuri bose.
Umuyobozi akaba n’uwatangije Ikigo eLearning Africa, Rebecca Stromeyer yavuze ko ikibazo cy’ibikorwaremezo gikomeje gukoma mu nkokora imyigishirize yifashisha ikoranabuhanga muri Afurika.
Ati “Birakwiye ko ibihugu bishora imari mu kubaka imiyoboro migari ya Internet ndetse no gushyiraho ikiguzi gito cya Internet kugira ngo amashuri n’abantu ku giti cyabo babashe no kugerwaho na Internet ku giciro cyo hasi kandi igera no mu bice byose by’umwihariko mu cyaro.”
Muri iyi nama irimo kubera muri Kigali Convention Centre kandi harimo kuba imurikabikorwa ryitabiriwe n’ibigo n’abantu ku giti cyabo bafite imishinga y’ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi aho barimo kwerekana ibikorwa byabo.
Mu bigo byitabiriye harimo Alison ifite urubuga runyuzwaho amasomo atandukanye aho abantu baba bashobora kurwifashisha biga ndetse bakazahabwa impamyabumenyi bitewe n’amasomo baba barakurikiranye, aboneka kuri urwo rubuga.
Harimo kandi Keza Education Future Lab, LiaScript, Snapplify, CloudEDU, Dynabook MENA, umuryango ufasha mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda (VVOB) n’ibindi bigo byaje kumurika ikoranabuhanga bifite rifasha mu burezi.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!