Mu Rwanda hatangiye kugeragezwa ikoranabuhanga rizifashishwa mu gutanga amakuru ajyanye n’ubuhinzi

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 4 Ukuboza 2019 saa 11:13
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa ku isi (FAO) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworoizi yamuritse ku mugaragaro uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga hifashishijwe telefoni mu kwakira no gusangira amakuru hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse no kuboneza imirire.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2019 mu karere ka Rulindo, mu Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Tumba (IPRC Tumba).

Iri koranabuhanga rizibanda ahanini ku gufasha abahinzi kumenya amakuru ajyanye n’iteganyagihe n’ingengabihe mu buhinzi, ibirebana na serivisi y’ubuzima n’imirire y’amatungo, kumenya amakuru y’ibiciro biri ku isoko, ubujyanama ku mirire no kurwanya indwara ya nkongwa.

Ku muhinzi wamaze kuzuza imyirondoro ye akaba anafite telefoni igezweho ya ‘Smart phone’ aba asabwa kumanura porogaramu igaragaraho serivisi zijyanye n’ubuhinzi, akajya ku rubuga rwa https://digital.apps.fao.org akabona amakuru, mu gihe abafite telefoni zidakoresha murandasi babona amakuru binyuze ku butumwa bugufi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abahinzi kubona amakuru ku buryo bwo gufata neza umusaruro no gutegura neza igihembwe.

Ati “Nk’abahinzi iyi serivisi izabafasha kubona amakuru ku buryo bwo gufata neza umusaruro, guhunika no kuwutwara neza kugera ugeze k’uwukoresha utangiritse. Iri koranabuhanga rizabafasha kugendana n’iteganyagihe mu mikorere yabo haba mu gutegura igihembwe cy’ihinga, hagati mu gihembwe ndetse n’igihe cy’isarura.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Rulindo, Murindwa Prosper, yavuze ko iri koranabuhanga rizanafasha gukemura ikibazo cyo kutamenya ibiciro biri ku isoko.

Ati “Twahuraga n’ikibazo cy’ibiciro aho abahinzi bahingaga cyane ariko kubera kutamenya ibiciro hakaba igihe bibashyira mu gihombo. Ikindi ni uko bashoboraga guhinga mu gihe kitari cyo kuko badafite amakuru. Aborozi kandi bapfaga gufata ibyatsi babonye bakabiha inka uko bagaburira inka y’ikimasa n’ikamwa bikaba ari bimwe, ariko muri iyi porogaramu harimo amakuru yose.”

Twagiramungu Léodomir usanzwe ari umuhinzi, yabwiye IGIHE ko iyi porogaramu ayitezeho kuzajya imumenyesha amakuru y’uko ibihe by’ikirere bihagaze bityo agategura neza igihe agomba gutangirira guhinga.

Yagize ati “icyo niteze kuri iyi porogaramu ni uko izajya imbwira ngo imvura ihari ingana itya bityo ntegure ubuhinzi bwanjye mu buryo burambye. Ntabwo namenyaga igihe imvura izamara igwa bigatuma ntategura ubuhinzi bwanjye mu buryo burambye, ariko iri koranabuhanga rizamfasha.”

FAO ivuga ko iri koranabuhanga ryo gutanga serivisi mu buhinzi biteganyijwe ko rizageragerezwa mu bihugu birimo Misiri, Tanzania, Niger na Senegal. U Rwanda nirwo rwabaye urwa mbere mu gutangira kugerageza iri koranabuhanga bigendanye n’umuvuduko igihugu kiriho mu ikoranabuhanga.

Ku bahinzi bo mu Rwanda kandi ni uko bazajya bahitamo ururimi rubanogeye, hagati y’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Abahinzi babajije ibyo badasobanukiwe kuri iri koranabuhanga
Abahinzi bavuga ko iri koranabuhanga baryitezeho byinshi
Abanyeshuri bo muri IPRC Tumba bari bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango bahise batangira kugerageza imikorere y'iri koranabuhanga
Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Rulindo, Murindwa Prosper ahamya ko iri koranabuhanga rizafasha abahinzi kwirinda ibihombo bitewe no kutamenya amakuru y'ibiciro ku isoko
Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Musabyimana yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abahinzi kubona amakuru yo gufata neza umusaruro wabo
Umubare munini w'abanyeshuri ba IPRC Tumba bari babukereye mu kumurika ikoranabuhanga rizafasha mu iteramere ry'ubuhinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza