00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 08:25
Yasuwe :

U Rwanda rwabaye igihugu cya munani cyinjiye mu muryango w’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga (Digital Cooperation Organization, DCO) ugiye kurufasha gukomeza intambwe yarwo mu kuryimakaza.

Uyu muryango wari usanzwemo ibihugu birindwi ari byo Arabie Saoudite, Jordanie, Bahrain, Kuwait, Oman, Pakistan na Nigeria. Byose byawugiyemo bishaka gukora impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no kwimakaza ubukungu burishingiyeho.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko kwinjira muri uyu muryango k’u Rwanda biruzafasha kubaka imikoranire n’ibindi bihugu yaba ishingiye ku nzego za leta n’iz’abikorera harimo na za sosiyete ziba zigitangira zifite intego yo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

DCO ni umuryango ufite intego yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhahanga binyuze ku mikoranire y’ibihugu biwugize. Watangiye mu 2020 bigizwemo uruhare na Arabie Saoudite, Jordanie, Kuwait, Bahrain na Pakistan. Nigeria na Oman byinjiyemo nk’ibihugu by’ibinyamuryango bikurikirwa n’u Rwanda narwo ruri ku rwego rw’umuryangomuryango shingiro.

Umunyamabanga Mukuru wa DCO, Deemah Al-Yahya, yatangaje ko ukwinjira k’u Rwanda gusobanuye ubushake bwarwo mu guteza imbere ikoranabuhanga.

Yavuze ko u Rwanda rutazungukira ku iterambere ruzagira imbere mu gihugu ahubwo ruzunguka n’imikoranire n’abandi banyamuryango.

Ati “Ruri gukora amavugurura menshi mu ikoranabuhanga. Ndatekereza ko ari amahirwe ku bindi bihugu kugira ngo byigireho.”

Uyu muryango uha amahirwe ba rwiyemezamirimo, ibigo bikora iby’ikoranabuhanga bigitangira ku buryo bibona isoko rishya.

Umunyamabanga Mukuru wa DCO,Deemah Al-Yahya, yatangaje ko ukwinjira k’u Rwanda gusobanuye ubushake bwarwo mu guteza imbere ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .