00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere ya Z Fold 2, telefoni nshya ya Samsung yikunja

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 6 Kanama 2020 saa 01:01
Yasuwe :

Samsung yamuritse telefoni ya Z Fold 2 yikunja, ije isanga iyari yashyizwe ku isoko mu mwaka ushize.

Z Fold 2 iba ingana na santimetero 15.75 iyo umuntu ayikoresheje ayibumbye, ariko yayibumbura ikaba imeze nka tablet aho iba ireshya na santimetero 19.3. Iyi telefoni yamuritswe kuri uyu wa Gatatu, izatangira kugera ku isoko ku itariki ya 1 Nzeri aho izaba igura amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri y’u Rwanda.

Ifite camera eshatu kimwe nk’iya Note 20 Ultra, harimo imwe ifite megapixels 108 n’indi ya megapixel 12 ndetse na Camera ebyiri imbere umuntu ashobora kwifashisha yifata ’selfie’. Zombi buri imwe ifite megapixels 10.

Ni telefoni ifite ubushobozi bwo kwakira internet yihuta ya 5G ndetse ifite n’ikaramu zimenyerewe (S-Pen) kuri telefoni za Samsung. Ifite RAM ya GB 8 n’ububiko bwa GB 256 cyangwa 512.

Amafoto agaragaza uko Z Fold 2 iteye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .