00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brooklyn Nets yahagaritse Kyrie Irving wanze kwikingiza COVID-19

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ukwakira 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Brooklyn Nets yo muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), yavuze ko itazakinisha umukinnyi wayo, Kyrie Irving, kugeza ubwo azaba yujuje ibisabwa n’Umujyi wa New York ari byo kwikingiza COVID-19.

Irving ntiyikingije COVID-19 mu gihe amabwiriza avuga ko abakinnyi bose bakina cyangwa bitoreza muri New York, bagomba kuba barakingiwe.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, yavuze ko we n’abantu be barindwa n’Imana.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 ashobora gukina imikino Brooklyn Nets yakinira hanze, ariko Umuyobozi Mukuru w’iyi kipe, Sean Marks, yavuze ko na byo bidashoboka.

Ati “Twubaha uburenganzira bwe bwite bwo guhitamo. Kuri ubu, ayo mahitamo amubuza kuba umukinnyi uhoraho w’ikipe, kandi ntituzemera uwo ari we wese wo mu ikipe yacu uboneka rimwe na rimwe.”

Yakomeje agira ati “Hakurikijwe uko bihagaze ubu n’ubwisanzure bwe, twafashe icyemezo ko Kyrie Irving atazakina cyangwa ngo yitozanye n’ikipe kugeza ubwo azaba yemerewe kuba yayikinira imikino yose.”

Irving umaze gukina All-Star inshuro zirindwi, yakiniye Brooklyn Nets imikino 54 y’umwaka usanzwe w’imikino muri Shampiyona iheruka.

NBA iherutse gutangaza ko umukinnyi uwo ari we wese uzahitamo kudakurikiza amabwiriza y’agace abarizwamo ajyanye no kwikingiza, atazajya yishyurwa ku mikino yasibye.

Shampiyona nshya ya NBA izatangira ku wa 19 Ukwakira. Nets izahura na Milwaukee Bucks ifite igikombe giheruka, mu mukino wa mbere.

Brooklyn Nets yavuze ko itazakinisha Kyrie Irving wanze kwikingiza COVID-19
Irving yavuze ko arindwa n'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .