00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amarorerwa muri CAN: Umusifuzi yasoje umukino inshuro ebyiri utarangiye, bagaruye abakinnyi Tunisia yanga gukina

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 12 Mutarama 2022 saa 06:45
Yasuwe :

Umusifuzi w’Umunya-Zambia Janny Sikazwe n’abari bamwungirije, bose bavuye mu kibuga baherekejwe n’abashinzwe umutekano nyuma y’uko yasoje umukino inshuro ebyiri iminota 90 itaragera ubwo Mali yatsindaga Tunisia igitego 1-0 mu Itsinda F.

Muri uyu mukino wabereye i Limbé kuri uyu wa Gatatu, Mali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ibrahima Koné kuri penaliti yo ku munota wa 48 ubwo Ellyes Skhiri yakoraga umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 74, Tunisia yahawe penaliti ubwo Moussa Djenepo yakoraga umupira wari utewe na Wahbi Khazri ari mu rubuga rw’amahina, ariko uyu Kapiteni wa Tunisia ayiteye ikurwamo na Ibrahima Mounkoro.

Benshi batunguwe no kubona ku munota wa 85, umusifuzi Janny Sikazwe yemeza ko umukino urangiye, ariko asanga yibeshye, yongera gutangiza umukino.

Nyuma y’iminota ibiri, yatanze ikarita itukura itavugwaho rumwe kuri rutahizamu wa Mali, El Bilal Touré, ashinjwa gukinira nabi myugariro wa Tunisia.

Byabaye ngombwa ko umusifuzi Sikazwe ajya kwitabaza amashusho ya VAR, ariko ntiyahindura icyemezo yari yafashe.

Ku munota wa 89 n’amasegonda 43, yongeye kuvuga ko uyu mukino wo mu Itsinda F urangiye ndetse abakinnyi ba Mali bahise bajya kwishimana n’abafana babo.

Ibi byateye uburakari umutoza wa Tunisia, Mondher Kebaier, n’ikipe ngari bakorana, bahise bajya mu kibuga kuburanya Janny Sikazwe.

Abashinzwe umutekano bahise binjira mu kibuga, bakumira abatoza ba Tunisia baburanyaga umusifuzi bamubwira ko batiyumvisha ibyo ashingiyeho asoza umukino habura amasegonda 20 ndetse nta minota y’inyongera ishyizweho.

Habaye inama nto yemeje ko amakipe asubira mu kibuga, Sikazwe akaba umusifuzi wa kane mu masonga 20 yari asigaye n’iminota ibiri y’inyongera, ariko abakinnyi ba Tunisia banga kujya mu kibuga.

Ababanje ku ruhande rwa Mali
Abakinnyi ba Tunisia babanje mu kibuga
Abafana ba Mali bari bagiye gushyigikira igihugu cyabo
Adama Traore ahanganiye umupira na myugariro Hamza Mathloudi
Ibrahima Kone atera penaliti yavuyemo igitego
Amadou Haidara Hamari Traore na Ibrahima Kone bishimira igitego
Kone yishimira igitego cyabonetse mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Byari ibyishimo kuri Ibrahima Kone nyuma yo gutsinda igitego
Abakinnyi ba Mali ni uko bakomeje kwishimira igitego
Mali yashoboga kubona penaliti ya kabiri ku ikosa Mathloudi yakoreye kuri Adama Traore
Kapiteni wa Tunisia Wahbi Khazri agerageza gutwara umupira Amadou Haidara wa Mali
Umutoza wa Tunisia Mondher Kbaier ntiyishimiye ibyemezo by'umusifuzi Sikazwe
Myugariro wa Tunisia Ali Maaloul ahanganiye umupira na Diadie Samassekou wa Mali
Abatoza ba Tunisia bagiye mu kibuga gusobanuza kuri Sikazwe igitumye asoza umukino iminota itarangiye
Mondher Kbaier yeretse Janny Sikazwe ko haburaga umunota ngo umukino urangire
Abashinzwe umutekano bafashije abasifuzi kuva mu kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .