Kugeza ubu Kiyovu Sports na APR FC ni zo ziri imbere ku rutonde rwa shampiyona ndetse ni nazo zihanganiye igikombe cya shampiyona isatira umusozo.
APR FC ya mbere iyoboye urutonde n’amanota 60, irarusha Kiyovu Sports amanota atatu, yo ifite 57.
Mbere y’uko aya makipe ayoboye ayandi ku rutonde rwa shampiyona ahura mu mukino uteganyijwe ku wa 14 Gicurasi 2022, hari amakuru yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga ko iyi Kipe yo ku Mumena yaba yahawe ruswa y’agera kuri miliyoni 6 Frw ngo yahawe umutoza Haringingo Francis kugira ngo izitsindishe.
Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, Kiyovu Sports yasohoye itangazo ryo gukura igihu kuri ayo makuru, igaragaza ko ari ibihuha kuko umutoza wayo atigeze ahabwa ruswa kandi ko abakinnyi bameze neza aho bari mu mwiherero.
Ni itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, wavuze ko yasuye iyi kipe akabona abakinnyi bameze neza kandi bakomeje imyiteguro.
Yakomeje ati “Nagiraga ngo mbamenyeshe ko inkuru ziri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umutoza wacu yaba yafatanywe miliyoni 6 Frw ahawe n’ikipe tuzahura na yo mu mukino kuri uyu wa Gatandatu ari ibinyoma byambaye ubusa.”
Yongeyeho ati “Ikipe imeze neza n’abakinnyi bari mu bihe byiza aho baherereye mu mwiherero bitegura umukino uzaba ku wa Gatandatu. Ubwo naganiraga na bo aho nabasuye mu mwiherero baratwizeza byinshi byiza.”
Yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports kudatega amatwi ibihuha, ahubwo bagashyigikira ikipe ndetse anabasaba kuzitabira umukino uzabahuza na APR FC uzaba ari ishiraniro.
Umukino uzahuza aya makipe abiri ushobora gushimangira ko Kiyovu Sports itakaje burundu amahirwe yo kugera ku gikombe cyangwa ikongera koroshya imibare kuri ubu igoye kuri yo mu gihe yaramuka itsinze APR FC kuko harimo ikinyuranyo cy’amanota atatu gusa.
Kiyovu SC ikipe yari ihagaze neza kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira ndetse yageze aho yizera gutwara igikombe, imibare yatangiye kuyikomerana mu gihe hasigaye imikino ine y’amanota 12.
Mu mikino 26 ishize, Kiyovu SC yabaga icungana na APR FC kuko byasabaga ko buri ruhande rutsinda amakipe yombi yazahura, akishakamo ikinyuranyo.
Ku wa 15 Mata 2022 ni bwo imibare ya Kiyovu SC yo gutwara igikombe yatangiye kugorana ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 2-0. Byarushijeho kudogera tariki 8 Gicurasi 2022 ubwo yanganyaga na Bugesera FC 0-0.
Nubwo hakibura imikino ine ngo shampiyona igere ku musozo mu gihe Kiyovu Sports yatsindwa na APR FC waba ari umwanya mwiza ku basore ba Adil Mohamed Erradi wo kuba batangira gutekereza Igikombe cya Shampiyona cya gatatu kikurikiranya.
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye ku wa 16 Mutarama 2022, warangiye aguye miswi 0-0.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!