Ubwo hakinwaga Agace ka Kigali-Gicumbi ku wa Gatatu, tariki ya 23 Gashyantare 2022, ni bwo Mugisha yegukanye iki gihembo gitangwa na Banki y’Ubucuruzi ya Cogebanque.
Muhoza Eric wa Team Rwanda ni we Munyarwanda waje hafi aho yabaye uwa gatanu mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda kegukanywe na Main Kent wa ProTouch mu gihe Umufaransa Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM yahise yambara umwenda w’umuhondo.
Abasiganwa bahagurutse ku Kimironko muri Kigali basoreza i Gicumbi ku ntera y’ibilometero 124,3. Aka gace katangiwemo amanota y’ahazamuka mu misozi ya Kigali Special Economic Zone, Kanyinya, Rulindo ku Murenge na Tetero na Gicumbi.
Mugisha ni we warushije abandi guterera imisozi, yambikwa umwenda utangwa na Cogebanque.
Uyu musore yavuze ko ibyo ikipe ye yari yateguye gukina ari ko byagenze bituma banegukana aka gace.
Yagize ati “Hari umusore wo muri Direct Energie bari bambwiye ko akomeye. Ni we twakinnye cyane, bisa nk’aho yambarishije nabi kuko uko namukekaga si ko yari ameze. Bambwiraga ko umukinnyi wacu ameze neza [Main Kent] kuko akazi kanjye nari nakarangije.’’
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yavuze ko bishimiye intsinzi ya Mugisha Samuel.
Yagize ati “Ni impano nziza dushyigikira kandi iyo tuje mu marushanwa nk’aya tuba twifuza gushyigikira by’umwihariko abana b’Abanyarwanda. Turifuza ko banarenga bagatekereza ku gutwara Tour du Rwanda yazamutse iri ku rwego rwo hejuru.’’
Abitabiriye ibirori by’amagare byasorejwe i Gicumbi banasobanuriwe uko batangira gutekereza kwizigamira.
Yakomeje ati “Turi kubwira abantu gutangira kuzigama. Covid-19 yatweretse ko umuntu wese yasanze atarizigamiye byamubayeho ibibazo. Muri Cogebanque dufasha buri wese kuzigama bitewe n’intego afite.’’
Cogebanque ifite uburyo butanu bwo kwizigama binyuze muri Konti Teganya, Konti Nteganyiriza Minuze, Konti Iyubakire, Konti Shobora n’ubwizigame bw’igihe kirekire.
“Konti Nteganyiriza Minuze” ifasha abategura ahazaza h’abana babo mu masomo, aho buri kwezi babazigamira amafaranga.
“Konti Iyubakire” yo yashyizweho nk’igisubizo ku bakeneye kubaka no kuvugurura inzu. Uyifunguye ashyiraho 35.000 Frw [ashobora kurenga] akayaheraho yongera ubwizigame bwe.
“Konti Shobora” ifasha abakiliya ba banki gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye nko kugura ibikoresho byo mu rugo, gutegura ibirori, kugura imodoka, gukora ingendo n’ibindi.
“Konti Teganya” yo ishamikiye ku y’umukiliya ishobora kubitswaho amafaranga ayo ari yo yose mu gihe iy’Ubwizigame bw’igihe kirekire (Term deposit/ (Compte bloqué) yo ifasha umukiliya kwizigama amafaranga runaka mu gihe yahisemo kandi agahabwa inyungu yumvikanyeho na banki.
Iyamuremye yakomeje ati “Turashishikariza Abaturarwanda kwizigamira kugira ngo mu gihe batunguwe n’ibyago babone ikibagoboka. Ni urugendo turimo kandi turabizeza ko mu minsi iza muzabona izindi serivisi zifasha kwizigama biciye mu buryo bw’ikoranabuhanga. Mwegere aba-agents bacu babafashe gufunguza konti zirimo n’izo kuzigama.’’
Mugisha Samuel wari muri barindwi bayoboye isiganwa ubwo ryari rigeze muri Cyungo ku Musozi wa Tetero, yasigaye ariko muri abo bakinnyi hasigaramo Umunyarwanda Niyonkuru Samuel kugeza mu bilometero 10 bya nyuma.
Mugisha Samuel yambitswe umwambaro w’umukinnyi urusha abandi guterera imisozi utangwa na Cogebanque naho Niyonkuru Samuel ahembwa nk’umukinnyi wagaragaje guhangana kurusha abandi. Aba bombi biyongera kuri Muhoza Eric wabaye Umunyarwanda witwaye neza kurusha abandi.
Tour du Rwanda 2022 irakomeza ku wa Kane, tariki ya 24 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatanu kazahagurukira i Muhanga kerekeza i Musanze [unyuze i Kigali] ku ntera y’ibilometero 129,9.
#TdRwanda22 Stage 4 Entertained the crowd.
People won cash, opened Itezimbere & Savings accounts and used digital banking channels.See you tomorrow in @MusanzeDistrict .#TugendaneNaCogebanque #Savings #financialliteracy #Banking #RwOT pic.twitter.com/WbNfySPFjp
— Cogebanque PLC (@Cogebanque1) February 23, 2022
Inkuru wasoma: Main Kent yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022 kasorejwe i Gicumbi (Amafoto na Video)







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!