00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni gute akajagari kari mu bacuranzi bo mu tubari n’amahoteli kazacika?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 May 2022 saa 11:17
Yasuwe :

Byigeze bikubaho ko ujya mu kabari runaka cyangwa se hoteli, bakubwiye ko hagiye kuza umuhanzi cyangwa umucuranzi uri bubasusurutse, ariko kera kabaye icyizere kikaraza amasinde, mu minota ya nyuma ukajya kumva ngo umuhanzi wari wategujwe ntabonetse, abari bamutegereje bakicira isazi mu jisho.

Mu bihe byatambutse, ibibazo nk’ibi byakundaga kwigaragaza mu tubari na hoteli zitandukanye, bikarushaho guteza amakimbirane hagati y’abo bahanzi n’abafite amahoteli, hatibagiranye abafana bataha batishimiye serivisi bahawe.

Mu rwego rwo guca aka kajagari, abacuranzi bamenyerewe gususurutsa abasohokera mu tubari na hoteli bishyize hamwe bashinga sosiyete iharanira inyungu bise ‘Vanginganzo CBC’.

Uwimana Jane uhagarariye iyi sosiyete, yabwiye IGIHE ko bamaze kubona ibyangombwa ndetse bumvikanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ndetse n’Inama y’Igihugu y’abahanzi ku buryo bw’imikoranire.

Ati “Ibyangombwa byamaze kuboneka, Minisiteri n’Inama y’Igihugu y’abahanzi baratuzi, twiteguye gukorana n’izi nzego mu buryo bwose bushoboka.”

Uwimana yavuze ko kimwe mu bibazo bateganya gukemura ari amakimbirane yakundaga kuranga abakora uyu mwuga n’abakoresha babo.

Ati “Kenshi usanga abacuranzi bagirana ibibazo n’abakoresha babo rukabura gica ndetse rimwe bikaba ibya wa mukobwa uba umwe agatukisha bose. Turifuza ko impande zombi zajya zigira aho zihurira zikaganira mu gihe haba havutse ubwumvikane buke.”

Iyi sosiyete yatangiranye n’abanyamuryango 47 babarizwa mu gihugu hose nubwo bafite gahunda yo kwakira abanyamuryango bashya.

Uwimana yavuze ko bateganyaga gutangirana na buri mucuranzi wese ufite aho acuranga mu Rwanda, icyakora ngo ntabwo byabakundiye ko bose bumvira rimwe iki gitekerezo.

Ati “Hari bamwe twavuganye ugasanga ntabwo bumva neza igitekerezo cyacu, hari abandi wenda tutabashije kugeraho mbega twizeye ko uko tuzagenda twakira abanyamuryango bashya, tuzagera aho buri wese tukamugeraho.”

Abacuranzi batangiranye n’iyi sosiyete, barimo Makanyaga Abdoul, Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Dauphin Band n’abandi.

Byitezwe ko iyi sosiyete izafungurwa ku mugaragaro tariki 24 Gicurasi 2022 mu birori bizabera muri Hoteli Olympic.

Orchestre Impala nayo yiyunze n'abandi mu kwishyira hamwe bagamije guca akajagari karangaga abacuranzi bo mu tubari n'ama hotelia
Makanyaga Abdoul yiyunze na bagenzi be bacuranga mu tubari n'ama hoteli bishyira hamwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .